Nkuko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), igiciro cy’ikawa y’ibitumbwe mu Rwanda cyazamutseho 25%, aho ikilo cyashyizwe ku mafaranga 750 y’u Rwanda, kivanwa ku mafaranga 600 cyariho mu 2025.
Ibi NAEB yabigarutseho mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026.
Muri iryo tangazo, NAEB yamenyesheje abahinzi b’ikawa, inganda ziyitunganya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bose mu buhinzi bw’ikawa ko, muri Sizeni ya 2026, igiciro fatizo cy’ikawa igemurwa ku ruganda cyemejwe.
Iti: “Igiciro cy’ikawa yeze kandi ihishije neza ni amafaranga y’u Rwanda 750 Frw ku kilo. Igiciro cy’ikawa yarerembye (Floaters) ni amafaranga y’u Rwanda 200 Frw ku kilo.”
Uku kuzamuka kw’igiciro cy’ikawa biteganyijwe ko kuzagira impinduka ku bahinzi bayo, binongera ishoramari mu buhinzi bw’ikawa no guteza imbere umusaruro ujyanwa ku masoko mpuzamahanga.
NAEB yamenyesheje ko nta wemerewe gukoresha igiciro gitandukanye n’icyatangajwe kandi ko icyatangajwe gitangira gukurikizwa tariki ya 13 Mutarama 2023.

