Mu gihe muri Uganda hateganyijwe amatora ku wa 15 Mutarama 2026, Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth n’Iterambere mu Bwongereza, FCDO, bwaburiye abakorera ingendo muri Uganda, bubasaba kwigengesera by’umwihariko mu gihe igihugu kiri mu myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Mu mabwiriza yashyizweho afasha abagenda muri Uganda muri ibi bihe by’amatora, u Bwongereza bwasabye abahagenda kwirinda kwivanga mu bikundi cyangwa ahahuriye abantu benshi bari mu bikorwa bya politiki no gukomeza gukurikirana amakuru agezweho ku mbuga zizewe.
Nubwo ayo matora ashobora gutuma habaho ibikorwa byinshi bya politiki mu bice by’imijyi, ibikorwa by’ubukerarugendo nko gusura Pariki y’Igihugu bizakomeza kandi nta ngendo runaka zigeze zikurwaho.
Inzego zitandukanye zasabwe gukomeza gusuzuma uko ibintu bimeze mu gihugu bikagira inama ababigana.
Kugeza ubu Perezida Yoweri Kaguta Museveni yongeye kugirirwa icyizere n’ishyaka rya National Resistance Movement rimutangaho umukandida.
Nk’uko byagenze mu matora yo mu 2021, byitezwe ko Robert Kyagulanyi ari we uzongera guhatana na Perezida Museveni.
Usibye abo bombi, abandi bakandida batandatu bahagarariye amashyaka mato na bo bazahatana muri ayo matora y’Umukuru w’Igihugu.
Abaturage kandi bazanatora n’abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.



