Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ingabo za DR Congo zafunze umuhanda uhuza Uvira na Bukavu

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo byafunze umuhanda uhuza umujyi wa Bukavu na Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu muhanda wa ’RN5’ usanzwe wifashishwa mu bikorwa by’ubwikorezi, gutwara abantu n’ubucuruzi bihuza abatuye mu bice bya teritwari ya Uvira biherereye mu kibaya cya Ruzizi.

Mu gitondo cyo ku wa 15 Werurwe 2026, abacuruzi bavaga muri santere ya Runingu berekeza muri Sange basubijwe inyuma n’ingabo za RDC na Wazalendo.

Radio Maendeleo yatangaje ko hari abagenzi bavaga i Bukavu berekeza mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi cyangwa se mu mujyi wa Uvira, ariko bose bafungirwa inzira, bikusanyiriza muri santere ya Sange mu gihe bari bategereje igisubizo.

Nyuma y’umwanya munini aba baturage bari mu rujijo, bamenyeshejwe ko nta modoka, moto cyangwa abagenda n’amaguru bemerewe kujya mu mujyi wa Uvira baturutse mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Uyu muhanda wakoraga neza kuva mu ntangiriro z’Ukuboza 2025 kugeza muri Mutarama 2026 ubwo AFC/M23 yagenzuraga ibice byose byo mu kibaya cya Ruzizi n’umujyi wa Uvira.

Kuva AFC/M23 yava mu mujyi wa Uvira hagati muri Mutarama 2026, urujya n’uruza rwaragabanyutse cyane muri uyu muhanda bitewe n’uko abakora ingendo ndende banyura mu bice bigenzurwa n’impande zihanganye.

Ingabo za RDC na Wazalendo bigaragaza ko byafashe iki cyemezo mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu bice bigenzura, ariko abaturage ntibabyumva, kuko basaba ko uburinzi bwakazwa aho kubavutsa amahirwe

Related posts

Amwe mu mateka ya tariki ya 07 Mata mu 1994, umunsi w’icuraburindi ku batutsi.

N. FLAVIEN

Bamporiki Edouard yakatiwe gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

N. FLAVIEN

Nshimiyimana Imran abimburiye benshi binjira muri Musanze FC

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777