Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera Umutekano

Nyanza: Abahoze muri FDLR batangiye kwiregura ku byaha by’iterabwoba.

Abagabo batandatu bahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urwanya u Rwanda batangiye kwiregura ku byaha by’iterabwoba baregwa.

Uwabimburiye abandi ni uwitwa Joseph Habyarimana wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe, FAR mbere ya jenoside yakorewe abatutsi afite ipeti rya liyetona. Nyuma aza kujya mu mutwe wa FDLR ahabwa irya Jenerali Majoro. Uyu arahakana ibyaha byose aregwa. Akavuga ko yinjiye mu mutwe wa FDLR by’amaburakindi.

Habyarimana yahakanye uruhare aregwa ku bitero uwo mutwe wagabye ku Rwanda mu bihe bitandukanye. Avuga ko yasezeye muri uwo mutwe mu mwaka wa 2016. Avuga ko Inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamufashe ari mu mayira atashye ku bushake zijya kumufungira i Kinshasa. Arasaba urukiko gukoresha ubushishozi rukazamugira umwere agasubira mu buzima busanzwe.

Habyarimana areganwa n’abandi bagabo batanu na bo bahoze ari abasirikare bakuru. Barimo uwitwa Léopold Mujyambere ufite ipeti rya Jenerali.

Urubanza rurakomeje mu rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga ruri i Nyanza mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.

Related posts

Lt Gen Nduru Ichaligonza wahawe kuyobora Kivu y’Amajyaruguru akomeje kuvugisha abanyekongo.

NDAGIJIMANA Flavien

Ubuhinde bwibasiwe n’inkuba zishobora kuba zifite aho zihurira n’imihindagurikire y’ikirere.

NDAGIJIMANA Flavien

Ferwafa yisubiyeho itangaza ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment