Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu Uburezi

Gakenke: Umuryango Nkunduburezi ntiwazimye ahubwo ngo uhugiye mu kwishyura amadeni yasizwe n’ishuri no gushaka uko bakora ibindi bikorwa bifasha abaturage.

Mu nkuru yacu iheruka, twagarutse ku cyo benshi bibaza ku bikorwaremezo byahoze bikorewamo n’ishuri rya Nkunduburezi, kuri ubu byamaze guhinduka umusaka. Mu gusoza iyi nkuru, twabemereye kubagezaho icyo abagize Umuryango Nkunduburezi bavuga ku kuba ishuri ryarafunze ariko n’ibindi bikorwa by’Umuryango bigasa nk’ibyafunze kandi byo ntawigeze abifunga.

Kuva ishuri ‘Collège Nkunduburezi‘ ryafungwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, kuwa 29 Ukuboza 2016, ibikorwa by’umuryango Nkunduburezi byabaye nk’ibihagarara aho abari abayobozi b’Umuryano ndetse n’ab’ishuri batashoboye kumvikana ku gukemura ibibazo byari mu bakozi n’abandi bari bafite aho bahuriye na Collège Nkunduburezi.

Mu gushaka kumenya byimbitse ibijyanye n’icyo Umuryano Nkunduburezi waba uhugiyemo, AMIZERO.RW twegereye bamwe mu bari muri Komite nshya n’ubwo bamwe muri bo badusabye ko imyirondoro yabo itajya ahagaragara kubera impamvu zabo. Uyu twahaye izina rya Muyobozi yatubwiye ko ngo hagiye hakorwa inama zitandukanye zigamije kureba uko hakemuka ibibazo ariko ngo ntizigire icyo zigeraho. Ati: “Abo bose bari muri komite zabanje kuva ishuri ryafungwa, bagiye bahura/baterana ariko ugasanga ntibazi neza ibyo barimo, bituma ibikorwa bidindira ari nako abaturega amadeni nabo bakomeza kwiyongera”.

Yatubwiye ko kandi nyuma ya Komite zigera kuri ebyiri zose, byabaye ngombwa ko hajyaho Conseil d’Administration/Inama y’Ubutegetsi, maze ngo ihabwa bwana MUNYAGATENZI Pierre Claver ngo ayiyobore ari nawe ukiyiyobora kugeza uyu munsi, uyu ngo akaba yarashyizweho nk’umwe mu banyamuryango b’ikubitiro, ibintu byanatanze umusaruro kuko ageze ku buyobozi yahise atambamira cyamunara zari hafi gushyirwa mu bikorwa, ziburizwamo binyuze mu nkiko.

Muzehe Munyagatenzi P. Claver uyobora Conseil d’Administration ya Association Nkunduburezi.

Twavuganye na bwana MUNYAGATENZI Pierre Claver, umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Nkunduburezi, atubwirako baticaye ubusa kuko ngo amanywa n’ijoro bahora batekereza icyazahura umuryango. Ati: “Tumaze kwishyura Miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda (20,000,000Frw) z’amadeni yemejwe n’inkiko nyuma yuko ba nyirayo bagaragaje ibimenyetso simusiga. Ubu duhugiye mu gushaka abafatanyabikorwa ku buryo Nkunduburezi yongera kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage ari nako dukurikirana amadeni yose bivugwa ko Nkunduburezi ifitiye abantu, dushaka uburyo abazaza bose bazanye ibimenyetso bifatika bakishyurwa”.

Uyu muyobozi yeruye ko ibiganiro bimaze iminsi hagati y’Umuryano Nkunduburezi n’abifuza kuba bakoresha ibikorwaremezo byabo bigeze aheza, ubu ngo APAX ikaba yaratijwe inyubako z’ishuri Nkunduburezi mu gihe cy’imyaka 5, nyuma yayo ngo bakazareba uko bizaba byifashe bakazabona gufata umwanzuro w’ikizakorwa. 

Si Collège Nkunduburezi gusa imaze gufunga mu Karere ka Gakenke kuko magingo aya hari andi mashuri yigenga amaze gufuna imiryango. Ayo ni nka APEBU yakoreraga mu Murenge wa Busengo, APRODESOC yakoreraga mu Murene wa Nemba, APEM Ruli yakoreraga mu Murenge wa Ruli ndetse n’andi tutabashije kurondora aha, amwe ari ku rwego rw’ayisumbuye and Ari ku rwego rw’imyuga. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke bwana Nizeyimana J.M.V, akaba avuga ko kuba ibi bigo bifunga, biterwa n’uko ababyeyi begerejwe amashuri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, abana bakaba biga mu mashuri abegereye kandi atishyuza amafaranga menhsi nk’ayo mu mashuri yigenga. Ibi ngo byatumye amashuri yigenga abura ubushobozi maze ngo gutana serivisi biba ibibazo. Kuri ubu ngo Akarere kakaba kari gukorana na ba nyiri ayo mashuri harebwa uko yahindurwa ibigo by’imyuga.

Mayor Gakenke District

Related posts

Amatsinda y’amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamenyekanye

Christian Hakorimana

Ingabo z’u Rwanda zongeye gushimirwa uko zitwara mu butumwa bw’amahoro

Shyaka Josbert

Mali yahagaritswe by’agateganyo muri ECOWAS: agahinda kageretse ku kandi

Shyaka Josbert

1 comment

Protais Kagabo January 11, 2022 at 9:32 pm

Mugerageze murebe ko uwo muryango wanyu wazazahuka mukobgera gukora neza nka cyera. Gusa ndabona amadeni ari menshi ubanza bizabasaba ko mugurisha

Reply

Leave a Comment