Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Uburezi

Gakenke: Benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’inyubako z’icyahoze ari “Collège Nkunduburezi” n’icyatumye ifunga.

Uvuye mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, byagusaba ibirometero hafi 30 werekeza mu gace k’imisozi kazwi nko mu Bukonya. Ku muhanda Gicuba-Janja, ugeze neza mu kabande hafi neza y’umugezi wa Nyarutovu, mbere yo kuzamuka ngo ugere ku Misiyoni ya Janja, mu kuboko kw’ibumoso, ubona inzu zarengewe n’ibyatsi, ku buryo utahazi ushobora kwibaza ko hahoze Umudugudu cyangwa se ikindi gikorwa ariko ukibaza uko byagenze bikakuyobera.

N’ubwo ku bakiri bato byabagora kumenya ko aha hantu higeze kuba ishuri rigezweho ku rwego rw’Igihugu bitewe n’abaryizemo baturukaga mu bice byose by’u Rwanda ndetse n’intiti ryasohoye mu mashami y’Inderabarezi (Normale Primaire) n’Ubutegetsi n’Amategeko (Droit et Administration), ukuri kuri ho ni uko izi nyubako ari iz’Umuryango Nkunduburezi ari nawo nyiri College Nkunduburezi. Gusa kubera ibibazo bitandukanye ariko byinshi bishingiye ku miyoborere mibi y’Umuryango ndetse n’iy’ishuri hadasigaye n’imicungire mibi y’umutungo, iri shuri ryaje gufunga imiryango mu mwaka wa 2017.

Gufunga imiryango kwa Collège Nkunduburezi byagize ingaruka z’uburyo bumwe cyangwa ubundi ku batari bacye barimo: abarimu baryigishagamo, abanyeshuri, imiryango y’abo ryari ritunze, abaturage bandi bari bafitemo akazi kadahoraho, abarigemuragamo ibintu bitandukanye nk’ibiribwa byo mu gace, abacuruzi kugeza no kuri ba nyiraryo ari bo “Umuryango Nkunduburezi” kuko gufunga kwaryo byabashoye mu bibazo uruhuri, bigera n’aho inshuro zigera kuri eshatu zose haburijwemo cyamunara zabaga zisa nk’izarangiye.

Aya mashuri ari gupfa ubusa kandi hari abashoboye kuyabyaza umusaruro.

Kuva ryafunga imiryango, ni kenshi abaturiye aho ryahoze ndetse n’abarizi ariko baba ahandi bagiye babaza amaherezo y’inyubako ndetse n’ubutaka by’icyahoze ari ishuri ryabo. Bati: “Nonese niba abaritangije barahombye, habuze abandi baza ngo bafate izi nyubako bazikoreremo ko ari inyubako zikomeye kandi ahantu ziri hameze neza”.

Amizero.rw yagerageje gushaka amakuru ku cyateye ifunga ryaryo ndetse n’impamvu izi nyubako zitabyazwa umusaruro, tumenya ko gufunga imiryango kwa Collège Nkunduburezi byakomotse ku bibazo bifitanye isano n’imiyoborere idahwitse y’abayoboraga Umuryango Nkunduburezi ari nawo nyiri Collège Nkunduburezi, ibintu byatumye haba ibibazo bikomeye by’umutungo maze ishuri ryisanga mu madeni (imyenda) y’umurengera ku buryo ngo byagiraga ingaruka zikomeye ku banyeshuri baryagagamo ndetse n’abakozi barikoreraga. Kuri ibyo bibazo by’umutungo n’imiyoborere idahwitse, haniyongeraho ko abanyeshuri bakomeje kubura bitewe na gahunda ya Leta y’Uburezi kuri bose, aho abana bose bagombaga kwiga ayisumbuye hafi kandi nta kiguzi, ibintu byatumye amenshi mu mashuri yigenga arimo na Collège Nkunduburezi abura abanyeshuri maze atari afite indi mivuno cyangwa se yacumbagiraga, ahita akuramo akarenge afunga atyo.

Ku bibaza impamvu hashize imyaka hafi itanu rifunzwe ariko rikaba nta wigeze arifata, twamenye ko hari igihe ngo Paruwasi Gatorika ya Janja yigeze gushaka kugura iyi Collège Nkunduburezi ariko ngo hazamo imbogamizi zo kutumvikana neza ku myishyurire y’amadeni (imyenda) iri shuri rifite.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo, ndetse n’icyo Akarere ka Gakenke kaba gateganya, cyane ko ari nako kanditse ibaruwa karihagarika, ku ruhande rwabo bavuga ko baticaye ngo karebere, ko ahubwo ku bibazo nka biriya, ba nyiri ubwite ari bo bagira ijambo rinini ku mitungo kandi ko aho bigeze biri mu nzira nziza.

Mayor Gakenke District.

Mayor w’Akarere ka Gakenke ni bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney. Ati: “Ku kijyanye no gufunga imiryango, si Nkunduburezi gusa yafunze kuko kubera gahunda ya Leta y’Uburezi bw’ibanze kuri bose (9 & 12 Years Basic Education), hari amashuri menshi yigenga yahise abura abanyeshuri kuko bahisemo kwiga hafi y’iwabo ndetse aho biga badatanga amafaranga cyangwa se batanga macye. Naho ku kijyanye n’inyubako, hari ibiganiro biri kuba hagati ya ba nyiri ishuri n’abafureri (frères) bo kuri APAX Janja basanzwe bafite ishuri ryitwa APAX, bashaka gufata Collège Nkunduburezi bakayaguriramo ibikorwa byabo. Nta kibazo rero kandi aho bigeze, bigeze aheza kuko byose biri hafi kurangira ndetse n’ibijyanye na ya madeni byose biri mu murongo mwiza”.

Amwe mu mateka y’Umuryango Nkunduburezi wibarutse “Collège Nkunduburezi”.

Umuryango Nkunduburezi (nyiri Collège Nkunduburezi) wavutse mu mwaka wa 1983, ushinzwe n’ababyeyi bo mu byahoze ari Komini Ndusu na Gatonde bishyize hamwe bagamije kugira uruhare mu guteza imbere uburezi mu mashuri yisumbuye mu Rwanda, maze itegeko rya Minisitiri nomero 1219 ryo kuwa 12/09/1986 ryemerera Nkunduburezi gukora ku mugaragaro n’ubwo ibikorwa by’uburezi byo byari byaratangiye mbere kuko mu 1983 byahise bitangira, bitangirira mu nyubako z’icyahoze ari CCDFP, Centre Communal de Developement et de Formation Permanente, cyakoreraga ku Mubuga ahahoze ibiro bya Komini Ndusu, maze iryo shuri ryisumbuye ryitwa “College Nkunduburezi” ritangirana ishami ry’Ubutegetsi n’amategeko (Droit et Administration), nyuma gato mu 1985 ritangiza irindi shami ry’Inderabarezi (Normale Primaire).

Umuryango Nkunduburezi ntiwicaye ngo utengamare aho wakoreraga ku biro bya Komini Ndusu, ahubwo uko wakomezaga gukora ni nako wakomeje kubaka inyubako zawo mu cyahoze ari Komini Gatonde Segiteri Gakenke, Serire Kabusoro, maze mu mwaka wa 1987, Umuryango Nkunduburezi wimura icyicaro cyawo kiva muri Ndusu kiza aho i Gatonde ari naho College Nkunduburezi nayo yimukiye, ubu ni mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Janja, Akagari ka Gakindo, Umudugudu wa Kabusoro.

Mu bihe by’umutekano mucye mu ntambara y’abacengezi yayogoje ibyari Perefegitura Ruhengeri na Gisenyi, Umuryango Nkunduburezi ndetse n’Ishuri ryawo barimutse bajya mu Mujyi wa Ruhengeri ubu ni Musanze, ishuri ryigira mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigombe. Iyi ntambara yabagizeho ingaruka kuko igice ubuyobozi bwakoreragamo (Offices) cyaratwitswe ariko intambara irangiye, baza kubona inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (European Union) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu maze ibikorwa byongera gukomereza mu Murenge wa Janja.

Biturutse ku miyoborere idahwitse y’abayoboraga Umuryango Nkunduburezi ndetse n’Ishuri “Collège Nkunduburezi”, mu mwaka wa 2017 Akarere ka Gakenke kandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’ishuri Nkunduburezi ko butemerewe kongera kwakira abanyeshuri bitewe n’uruhuri rw’ibibazo byari byugarije iri shuri bikagaragarako n’ireme ry’uburezi bwahatangirwaga rikarushaho kujya hasi, maze ishuri rifunga imiryango rityo. Gusa magingo aya, haribazwa niba kuba ishuri ryarafunzwe n’Umuryango Nkunduburezi waritangije nawo warahise ufunga kuko bigaragara ko Umuryango n’Ishuri bifatwa nk’ikintu kimwe kandi mu busanzwe bikwiye gutandukana. Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho icyo abagize uwo Muryango babivugaho n’icyo bari gukora.

Ubwatsi buraryuzuye.
Ikirere cyo muri aka gace k’imisozi gihorana amahumbezi.

Related posts

Amabara yakozwe na FARDC ku bufatanye na FDLR yashyizwe hanze na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibisasu by’Uburusiya byajegeje Kyiv mu gihe imirwano ikaze ikomeje mu burasirazuba.

FARDC yasezeye bwa nyuma ku basirikare bayo bakuru baherutse kwicwa na M23 [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Paci Mugabo January 2, 2022 at 9:21 AM

Mbega Nkunduburezi yacu weeeee !!! Ndababaye cyane !! Nari nzi ko imaze kuba ubukombe naho yameze ibigunda. Leta nigire icyo ikora mu maguru mashya n’aya mazu adasenyuka !! Naho ibyo bisambo byayiteje ibihombo bizakurikiranwe

Reply
uburezi bwiza January 3, 2022 at 2:40 AM

Oraraaaaaa!!!! Mbega college yahuritse
Please iyuburezi Igire uko ibigenza itugarurire college yacu twavomyemo byinshi byingirakamaro

Reply
uburezi bwiza January 3, 2022 at 2:44 AM

Kandi rwose RIB nayo idukurikiranire ababigizemo uruhare bose ngo iri shuli rifunge imiryango

Reply

Leave a Comment