Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Chorale Ubumwe yo kuri ADEPR Bukane yashyize hanze indirimbo ivuga ko Imana idakiranirwa [VIDEO]

Chorale Ubumwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Bukane mu rurembo rwa Muhoza ikomeje igikorwa yihaye cyo gukomeza ivugabutumwa yifashishije ikoranabuhanga.

Iyi Chorale isanzwe ikunzwe mu Majyaruguru n’ahandi mu Rwanda, yihaye intego ko abakunzi bayo badakwiye kwicwa n’irungu maze ishyiraho gahunda yo kubagezaho nibura indirimbo nshya imwe buri kwezi kugirango bakomeze kuba mu mwuka. Ibi bihangano bafata mu buryo bwa Live bavugako bisaba ubushobozi ndetse n’umwanya ariko bakavuga ko mu byo bazahemberwa ibi nabyo birimo.

Umuyobozi w’iyi Chorale bwana BIZAGWIRA Emmanuel ashimangirako nta yandi mahitamo bari bafite kandi ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu ikoranabuhanga bityo ko nabo badakwiye gusigara inyuma. Avuga ku ndirimbo bashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, yavuzeko bayihimbye bamaze kubona ko Imana itajya yibagirwa imirimo abera bakora kandi ko ibiterwa nuko Itajya ikiranirwa mu Bumana bwayo . Yagize ati: “Imana yacu irahambaye kuko imirimo yose dukora ku bw’umurimo wayo ijya iyandika kandi ngo nta n’umwe ishobora kwibagirwa kuko yihariye”. Yavuzeko bihaye gahunda ko buri kwezi bazajya bashyira hanze indirimbo imwe kugirango abakunzi babo bakomeze kubona ubutumwa bwiza bifashishije YouTube channel ya Chorale Ubumwe ariyo “Ubumwe Choir ADEPR Bukane”.

Chorale Ubumwe ni Chorale yavutse mu mwaka wa 2000, itangirana abaririmbyi 20 ariko kuri ubu ifite abagera ku 140 (imibare ya mbere ya Covid-19). Iyi ndirimbo yasohotse ni iya gatatu kuko iyi gahunda bayitangiranye na Mutarama 2021.

REBA INDIRIMBO “IMANA NTIKIRANIRWA

Related posts

“Intsinzi iraharanirwa kandi kubyinana n’abana si ukubikunda, ni ukubaba hafi tubibatoza” Umuyobozi wa Kingdom School [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Urubanza rwa Bamporiki Edouard witabye Urukiko ku nshuro ya mbere rwasubitswe.

NDAGIJIMANA Flavien

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 naho Sankara akatirwa imyaka 20.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment