Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Ubumwe ADEPR Bukane mu myiteguro yo kumurika umuzingo yise ‘Wambereye Ihumure’.

Chorale Ubumwe ikorera Umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Bukane, Paruwasi Bukane, Ururembo rwa Muhoza, Umujyi wa Musanze, iri mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze umuzingo wa kabiri w’indirimbo zabo z’amajwi n’amashusho (ALBUM LAUNCH) bise ‘WAMBEREYE IHUMURE’.

Nyuma yo gushyira ahagaragara umuzingo wa mbere bise ‘URACYARI KU RUTONDE’, muri 2018, ubwo biteguraga gukora umuzingo wa kabiri hahise haduka icyorezo cya Covid-19, gusa ntibyababuza gukora kuko zimwe mu ndirimbo ziri kuri uyu muzingo bazikoze mu bihe by’iki cyorezo, nk’aho mu ntangiriro za 2021 bakoze indirimbo yitwa ‘Dukeneye imbaraga’, bayikora mu buryo bw’amajwi n’amashusho (Live Recording)

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, bahise batangira urukurikirane rw’izindi ari nazo zigize uyu muzingo wa kabiri nk’uko byemezwa na Nyiramana Claudine, umuyobozi ushinzwe imiririmbire. Ati: “Izi ndirimbo tugiye gushyira hanze zose twazikoze mu buryo bwa Live recording, aho amajwi n’amashusho byose tubifatira rimwe kandi bigakorwa n’abanya Musanze”.

Umuyobozi wa Chorale Ubumwe ni bwana Bizagwira Emmanuel. Avuga ko bateguye igikorwa cyo gushyira hanze umuzingo wa kabiri kuko babonaga ari ngombwa cyane. Ati: “Abakunzi bacu bakomeje kudusaba indi Album kandi tubona tumaze kugira indirimbo nyinshi, duhitamo uku kwezi kwa 12 kuko twabonaga tutajya mu wundi mwaka tutazimurikiye abakunzi bacu”.

Yakomeje avugako hari intego zitandukanye bagiye biha kandi ko inyinshi bazigezeho. Ati: “Mu byo twiyemeje gukora hafi ya byose twabigezeho uretse kumurika uyu muzingo ni byo tutarakora. Twaguze imashini zidoda tuzigisha abaririmbyi bacu batishoboye mu rwego rwo kubazamurira imibereho, kuri ubu nabo bari gukora bakiteza imbere”.

Ibi kandi bishimangirwa na Musabimana Odette, umubyeyi uririmba muri Chorale Ubumwe, akaba yemezako yayihisemo kuko yabonye ifite gahunda isobanutse. Ati: “Nahisemo kuza muri Chorale Ubumwe kuko nayibonyeho umurongo mwiza n’indangagaciro zihamye za gikirisitu. Kuba rero tuyirimo turafatanya, tugafasha n’urubyiruko rwacu kugirango rube imbaraga z’Itorero ariko runakorera Igihugu kuko byose byuzuzanya, tukarushaho kwihuta mu iterambere yaba iry’umwuka ndetse n’iry’imibiri”.

Igikorwa cyo gushyira hanze umuzingo wa kabiri w’indirimbo za Chorale Ubumwe, kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye bizatangira tariki 16 Ukuboza 2022 bigasoza ku munsi nyiri izina ari wo tariki 18 Ukuboza 2022 ku rusengero rwa ADEPR Bukane aho babarizwa umunsi ku munsi.

Chorale Ubumwe yahisemo gutumira Chorale Impuhwe yo kuri ADEPR Gisenyi nka Chorale ifite amateka yihariye ndetse ikaba ifite uburambe mu biterane kuko yitabiriye ibiterane byinshi mu Rwanda ndetse no mu Bihugu byo mu Karere nka Kenya, Tanzania n’u Burundi. Uretse Impuhwe izaririmba ku Cyumweru, ngo bazanakorana n’amakorali yo kuri Bukane ndetse n’izindi basanzwe bafitanye umubano mwiza.

Chorale Ubumwe igiye kumurika umuzingo wa kabiri, yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’ 2000, itangirana abaririmbyi basaga gato 30. Yatangiye ivuza ingoma y’uruhu, iririmba indirimbo z’abandi kuko nta muntu n’umwe yari ifite wayifasha mu guhimba indirimbo zayo bwite. Uyu munsi imaze kugira abaririmbyi basaga 100.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri uyu muzingo wa kabiri, zamaze kugera ku muyoboro wa YouTube wa Chorale bise ‘Ubumwe Choir ADEPR Bukane’, aho ushobora gusanga n’ibutaramo Chorale yagiye ikora mu bihe bitandukanye byose bikagufasha gusobanukirwa neza iyi Chorale yo mu Majyaruguru y’u Rwanda. Uretse izi ziri kuri YouTube, ngo hari n’izindi nshya nziza cyane abakunzi babo bazabona ku munsi nyiri izina, mu giterane kizaba kirimo abavugabutumwa n’abashumba basizwe amavuta.

Tariki 18 Ukuboza 2022 ni umunsi w’ibirori kuri Chorale Ubumwe n’inshuti zayo.
Chorale Ubumwe ni Chorale iririmba indirimbo zituma benshi baziyumvamo.
Nyiramana Claudine apanga neza abaririmbyi akurikije amajwi baririmbaho.
Bwana Bizagwira Emmanuel uyobora Chorale Ubumwe.
Wambereye Ihumure’Album Launch

Related posts

Imodoka zitwara abagenzi zikomeje kuba iyanga muri iyi minsi mikuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Brendan Rodgers akoze amateka mashya muri Leicester

NDAGIJIMANA Flavien

Niyonsaba Bienvenue yasabye APR BBC gusesa amasezerano

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment