Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Ubukerarugendo Ubukungu

Musanze: Imbogo ebyiri zari zatorotse Parike y’Ibirunga zarwanye ziricana [AMAFOTO].

Imbogo ebyiri zo muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga (Volcanoes National Park), nyuma yo gutoroka iyi Parike, zarwanye kugeza zicanye, uretse imyaka y’abaturage zarwaniyemo ari naho zaguye, nta kindi zasize zangije ku Isi.

Izi mbogo zapfuye bitewe no kurwana hagati yazo, zapfiriye mu Murenge wa Nyange, Akagali ka Ninda, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace zapfiriyemo, bwavuze ko izo mbogo zasohotse muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, zirarwana kugeza zicanye.

Uretse imyaka y’abaturage yangiritse, nta kindi cyangijwe n’izi mbogo. Aya makuru akimara kumenyekana, hari abagize impungenge ko zaba zishwe, gusa abazi neza iby’imbogo ndetse banazibonye, yatwemereyeko ari zo ubwazo zicanye nta muntu wazishe. Yagize ati: “Nta muntu wazishe, zarwanye zisobekeranya amahembe zimaze kugwa hasi zibura imbaraga, zibura uko ziyegura”.

Umurenge wa Nyange zapfiriyemo, ni umwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, ukaba n’umwe mu Mirenge ikora kuri Parike y’Igihugu y’Ibirunga. Imbogo ni zimwe mu nyamaswa nini ziri muri iyi Parike, zikaba zisanzwe zisohoka ariko zigasubirayo.

Aho zarwaniye zahahinduye imbuga.
Imbogo ni inyamaswa ziteye nk’inka neza. Mu kurwana zasobekeranyije amahembe zibura uko ziyegura.

Related posts

Nyuma yo kwishyurwa igice, Kwizera Olivier yemeye kugaruka mu izamu rya Rayon Sports.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Abarenga 40 basanzwe mu birori bitegura ubukwe (Kitchen Party)

NDAGIJIMANA Flavien

M23 ifite umuvuduko udasanzwe yinjiye muri Masisi ifatamo uduce tubiri tw’ingenzi.

NDAGIJIMANA Flavien

7 comments

Augustin January 12, 2022 at 7:44 PM

Eh, biragoye kubyemera!

Cg sha imwe yishe indi nayo ihita yiyahura? Hhhhh

Reply
Paccy January 12, 2022 at 8:24 PM

Izi mbogo zapfuye urupfu rw’amayobera ariko kubera umujinya zigira bibaho zikarwana mpaka zicanye. Hari n’igihe imwe ipfumuza indi ihembe !! Iyo bareka abaturage bakazirira kuko ni inka mu zindi

Reply
Prosper January 12, 2022 at 8:51 PM

Balore iperereza kuko biragoye ko zapfira rimwe. Hashobore kuba Hari ikibyihishe inyuma

Reply
Inzirakurushwa January 12, 2022 at 8:56 PM

Harya wa mugani baca mu kinyarwanda ni uwuhe ? Ngo aho inzovu ebyiri zirwaniye hababara ibyatsi ? Ahubwo “aho Imbogo ebyiri zicaniye hababara ingano ” ndebera ziriya ngano disi. Ba nyirazo ariko nizereko bababarira akayabo !!!!

Reply
Mabe January 12, 2022 at 9:36 PM

Ndabona bitazotoha pe 😪 ubu se nk’izi zapfaga iki koko 🤭 kurwana kugeza zipfuye !!!!

Reply
BIMENYIMANA January 13, 2022 at 8:25 AM

Eeee, Nibazihereze abonewe nazo aha mbona zagize itsibaniro kugirango nabo bibonere Ako kaboga.

Reply
Pascal Mugabo January 13, 2022 at 12:01 PM

Bene izi nyamaswa bajye baziha abaturage bazirye rwose kuko zirisha ubwatsi ntabwo ari indyanyama

Reply

Leave a Comment