Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

BAL: Patriots BBC igeze muri 1/2 cy’irangiza imbere y’Umukuru w’igihugu (Amafoto)

Imbere y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame na Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron, Patriots BBC ibonye itike ya ½ cy’irushanwa BAL nyuma yo gutsinda Ferroviario de Maputo mu mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021

Wari umukino wa 2 wa ¼  cy’irangiza cy’irushanwa rya Basketball African League mu mikino ibiri yabaye kuri uyu wa kane ari nawo mukino wanyuma wa ¼ cy’irangiza. Uyu mukino urangiye Patriots itsnze Ferroviario Maputo amanota 73 kuri 71.

Ni umukino warebwe n’umukuru w’igihugu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera kuri uyu wa kane.

Emmanuel Macro w’Ubufaransa na Paul Kagame baganira ku mukino

Agace ka mbere karangiye Patriots irusha Ferroviario Maputo, kuko yakegukanye n’amanota 24 kuri 15. Agace ka kabiri Ferroviario Maputo yiminjiyemo agafu maze ikegukana n’amanota 24 kuri 18 ya Patriots bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 42 ya Patriots kuri 39.

Agace ka 3 Ferroviario Maputo yagarukanye imberaga maze ikegukana itsinze amanota 18 kuri 12 ya Patriots. Ibi ntibyaje gushimisha basore b’umutoza Alan Major bari bayobowe na Mugabe Aristide wigaragaje muri uyu mukino maze Patiots ikegukana itsinzemo amanota 19 kuri 14 ya Ferroviario Maputo bityo umukino urangira Patriots yegukanye itike ya ½ ku intsinzi y’amanota 73 kuri 71.

Mu mikino ya ½ izaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29  Gicurasi 2021, Patriots BBCihagarariye u Rwanda izacakirana na US Monastir yo muri Tunisia, mu gihe Petro Luanda yo muri Angola izesurana na S.C Zamalek yo mu Misiri, naho umukino wo guhatanira igikombe ukazaba kuri iki cyumweru tariki ya 30 Gicurasi ubanjirijwe n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Andi mafoto:

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson azwiho ubwugariza bukomeye
Myck Kabongo #10 wa Ferroviario de Maputo na Sedar Sagamba #5 wa Patriots
Brandon Costner #33 wa Patriots Basketball ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Patriots
Ange Kagame yitabiriye uyu mukino
Gasana Kenny niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino

Related posts

Rubavu: Miliyari zisaga 91 Frw niyo akenewe mu gusana ibyangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

NDAGIJIMANA Flavien

BASKETBALL: IPRC Musanze yakoze imyitozo yanyuma itegura imikino 3 yo muri iyi weekend (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Tanzania: Indege yaguye byihutirwa mu kiyaga cya Victoria hafi y’i Bukoba.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Elie Ndisanze May 28, 2021 at 1:14 PM

Awesome article ✊🏿

Reply

Leave a Comment