Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Ubuzima

Covid-19: Abakingiwe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneca bagiye guhabwa urwa kabiri.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda Minisante yatangaje ko yakiriye inkingo ibihumbi magana abiri na mirongo ine na birindwi (247.000) za AstraZeneca, zigiye kwifashishwa mu guha urukingo rwa kabiri rwa Covid-19 abari barakingiwe urwa mbere ntibahite babona urwa kabiri.

Minisiteri y’Ubuzima itangaje ibi, mu gihe hamaze iminsi amakuru y’uko inkingo (by’umwihariko iza AstraZeneca) zaba zarabaye iyanga bitewe n’ikibazo gikomeye cy’iki cyorezo cya Covid-19 cyigize kagarara mu gihugu cy’Ubuhinde, ari nabwo bwoherezaga inkingo nyinshi muri Afurika.

Mu ntangiriro za Werurwe 2021 nibwo u Rwanda rwatangiye gukingira umubare munini w’ibyiciro by’abaturage barwo byihutirwaga. Aha twavuga nk’abakora mu nzego z’ubuzima, abarwaye indwara zitandura, abageze mu zabukuru, abakora mu nzego z’umutekano, abarimu n’abandi.

Ubwo amatariki y’urukingo rwa kabiri yageraga, hari abibajije niba urwa mbere rutazapfa ubusa kuko bari barabwiweko zikora neza ari uko utewe ebyiri. Kuri iki kibazo, Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuzeko ngo n’ubwo mu Buhinde hari ibibazo, u Rwanda ruzakomeza gushakisha n’ahandi ku Isi ariko abaturage barwo bahawe doze ya mbere bagahabwa n’iya kabiri. Gusa ariko yari yanavuzeko nubwo urwa kabiri rutaboneka, uwahawe urwa mbere adahwanye n’utaranona na rumwe kuko ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko uwakingiwe doze imwe aba afite ubwirinzi buri hejuru ya 70%.

Coronavirus ikomeje guhangayikisha Isi yadutse mu mpera za 2019, itera iturutse mu mujyi wa Wuhan mu gihugu cy’Ubushinwa. Magingo aya yamaze gukwira Isi yose, irisasira ingogo umunsi ku wundi. Uretse ingamba zo kuyirinda zirimo kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba amazi meza n’isabune, guhana intera n’ibindi; Isi kandi ihanze amaso inkingo kuko arizo yibwira ko zizagabanya umusonga.

Kugeza ubu Igihugu kimaze gukingira ijanisha rinini ry’abaturage bacyo ni Israel bivugwa ko yaba imaze gukingira abagera kuri 50%; ibintu byanatumye itangira gufungura ibikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi nk’utubari, imikino yo ku mucanga n’ibindi.

U Rwanda rumaze gukingira abaturage barwo basaba ibihumbi 350. Hirya no hino mu bigonderabuzima, baba biteguye gutanga izi nkingo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021.

Related posts

Rubavu: Bitarenze ukwezi kumwe ikibazo cy’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda kizaba cyakemutse.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhindura amazina ya KAREKE EPA Alliance.

NDAGIJIMANA Flavien

Abarokokeye mu cyahoze ari Komini Kinigi bemeza ko indege ya Habyarimana ari urwitwazo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment