Amizero
Amakuru Hanze Ubuzima

Inkomoko y’amafoto y’ababyeyi bari konsa ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

Mu gihugu cy’u Bufaransa haravugwa inkuru y’ababyeyi bakwirakwije amafoto yabo bari konsa abana ku mbuga nkoranyambaga. Inkomoko y’iyi nkubiri ni umubyeyi uherutse gusagarirwa ubwo yari ari konkereza umwana ku karubanda mu mujyi wa Bordeaux.

Hifashishijwe hashtag yiswe #soutienamaylis, amagana n’amagana y’ababyeyi bayobotse imbuga nkoranyamabaga ngo bagaragaze agahinda n’umubabaro batewe n’ibyagiriwe mugenzi wabo.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwa Instagram rw’urubuga rwandika amakuru y’ubuzima rwitwa Doctissimo, Maylis yasobanuye ko iri sanganya ryamugwiririye ubwo yari atonze umurongo aho bakirira ubutumwa bw’iposita maze umwana agatangira kurira. Mu kumuhoza; nyina yamuhaye ibere, ibintu ngo bitanyuze umwe muri bagenzi be bari batondanye umurongo, aheraho umukubita urushyi mu maso, anamucyaho kudahera umwana ibere ku mugaragaro.

Maylis kandi yavuze ko yababajwe n’ibintu bibiri by’ingenzi: icya mbere ngo nuko yakubiswe n’umugore mugenzi we, icya kabiri kikaba ko nta muntu n’umwe wigeze umuvuganira mu bo bari kumwe, ndetse ngo umugore umwe ukuze akaba yarashyigikiye uwo wamukubise.

Abanyarwanda nibo bavuga ko agahinda gashira akandi ari ibagara: Ubwo Maylis yaganaga ishami rya polisi ngo abatekerereze ibyamugwiririye, umupolisi wamwakiriye yamubajije ijanisha ry’ibere rye ryari hanze. Mu gisubizo cye yavuze ko urebye nta gace na gato k’ibere kagaragaraga kuko ngo yari yambaye agapira kamwemerera konsa nta ngorane, ndetse akaba yari yanageretseho ijakete. Igitera inkware ikirungurira kuri Maylis nuko ibisobanuro yatanze ntacyo byamaze kuko umupolisi yamubwiye ko ibyamubayeho byose ari amakosa ye, mbese uroye ariwe wabyikururiye.

Ibyabaye kuri uyu mubyeyi kandi ngo byamuteye ihungabana ku buryo yabuze amashereka burundu, bityo umwana we w’umuhungu w’amezi 6 kugeza ubu wonkaga gusa, byabaye ngombwa ko amuha bibero.

Gushyigikirana ku babyeyi

Inkuru ya Maylis kuri instagram imaze kurebwa n’abarenga miliyoni. Ababyeyi bonsa benshi bashyizehho ibitekerezo bigaragaza ko batishimiye ababuza ababyeyi konkereza mu ruhame.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga

Umwe mu batanze ibitekerezo yavuze ko gusagararira umubyeyi uri konsa ntaho bitandukaniye no gusagararira umwana uri konka. Hari kandi n’abibukije ko konka no konsa ari ari ibisanzwe kandi bikaba uburenganzira bwa muntu.

Undi mu batanze ibitekerezo yavuze ko burya nta mubyeyi uba yishimiye kugaragaza amabere mu ruhame, ahubwo abigirira ko umwana we aba atazi ko umubyeyi ari mu isoko, ahategerwa imodoka n’ahandi mu ruhame.

Nubwo nta tegeko ririho mu Bufaransa ribuza ababyeyi konkereza mu ruhame, iki gihugu ni kimwe mu bifite umubare muto w’ababyeyi bonsa abana babo.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko byibuze umwana yagakwiye guhabwa ibere gusa kugeza agize amezi atandatu. Nyuma yaho, umwana ashobora guhabwa imfashabere, ariko agakomeza konka kugeza byibuze agize imyaka ibiri.

Ababyeyi bashyize amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga
Konka ni uburengganzira bw’umwana

RFI

Related posts

Abakekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Bitarenze ukwezi kumwe ikibazo cy’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda kizaba cyakemutse.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR: Karamuka wiyita impirimbanyi y’Itorero yareze RGB kuko ngo yishe amategeko nkana igashyiraho Komite nshya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment