Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Musanze FC ivugwamo ibibazo itsinzwe na APR FC, Rutsiro FC ihagama Rayon Sports.

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cya mbere mu bagabo, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC, yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0 imbere ya Musanze FC ivugwamo ibibazo kugeza n’aho bamwe mu bayobozi bayo bahagaritswe.

Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, APR FC yari hejuru mu minota 45 ibanza ariko Musanze FC igakomeza kwihagararaho. Ku munota wa gatandatu, umupira winjiranywe na Ndayishimiye Dieudonné ukorwaho n’umunyezamu Nshimiyimana Pascal, ujya muri koruneri, APR iba ihushishe uburyo bw’igitego bamwe bari batangiye kubara.

Ku munota wa 15, Ndayishimiye Dieudonné yongeye kubona umupira mu ruhande rw’iburyo, asiga Lulihoshi François, ateye ishoti aroba umunyezamu umupira ujya hejuru.

Nyuma y’iminota itanu, Manishimwe Djabel yahawe umupira na Mugisha Gilbert, ateye ishoti rica imbere y’izamu rya Musanze FC, abantu bakomeza kwibaza ibyo APR FC irimo.

Ruboneka Jean Bosco yahushije uburyo bubiri , aho umupira wa mbere yateye wagiye muri koruneri nyuma yo kuwutera mu mugongo wa Niyonshuti Gad, undi awutera hejuru nyuma yo guherezwa na Manishimwe Djabel.

Musanze FC yabonye uburyo bumwe budakomeye, ku mupira watewe na Uzayisenga Maurice ufatwa n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre mbere y’uko Kwitonda Alain Bacca atera ishoti ryashyizwe muri koruneri na Nshimiyimana Pascal.

Ku munota wa 59 w’umukino, APR FC yatsinze igitego cya mbere cyinjijwe na Ruboneka Jean Bosco ku ishoti yatereye ku murongo w’urubuga rw’amahina ubwo Niyonshuti Gad na Nshimiyimana Amran bari bananiwe gukiza izamu.

Nyuma y’iminota ine, Manishimwe Djabel yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari wateretswe inyuma y’urubuga rw’amahina ubwo Nshuti Innocent yari amaze gukinirwa nabi.

Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0, igira amanota atandatu iba iya kabiri, aho iyanganya na AS Kigali gusa APR FC yo izigamye ibitego bine mu gihe AS Kigali ya mbere, yo izigamye ibitego bitandatu.

Indi mikino yabaye:

Rayon Sports yagiye i Rubavu yikandagira, yari yatsinze ibitego bibiri bya Essomba Willy Onana na Nizigiyimana Karim Mackenzi, gusa ntiyaje gukomeza kubihagararaho kuko Ikipe yo mu misozi ya Rutsiro yayihindukiranye ikayishyura ibitego byombi, maze umukino ukarangira banganya 2-2, ibintu byatumye iyi Rayon igira amanota ane mu mikino ibiri. Benshi mu bakunzi b’umupira bakaba banenze imwe mu myitwarire ya bamwe mu bakinnyi ba Rayon barimo n’umuzamu wihesheje amakarita abiri y’umuhondo ahwanye n’umutuku kubera gutinza umukino yibeshya ko batsinze.

Espoir FC yabonye amanota atatu ya mbere itsindiye Police FC kuri Stade ya Kigali ibitego 2-0.
Gicumbi FC yatsinze Etoile de l’Est 2-0.
Bugesera FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1.

Amakipe yose agiye mu kiruhuko cy’ibyumweru bibiri kubera ko hagiye kuba imikino mpuzamahanga y’Ibihugu aho u Rwanda ruzahura na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, umutoza Mashami Vincent akaba agomba guhamagara abakinnyi.

APR FC mu byishimo.
Abafana ba Rayon Sports.

Related posts

Tour de France 2021: Mu mbeho y’ubutita n’imvura nyinshi O’Connor yegukanye agace ka 9

Shyaka Josbert

Mineduc yatangaje ingengabihe y’umwaka w’Amashuri 2021/2022

Christian Hakorimana

Fondasiyo Lantos yasabye Ubwongereza kwanga Ambasaderi Busingye uherutse kugenwa n’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment