Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri mu Rwanda, NESA, cyatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2026/2027.
Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa X rwa NESA rigaragaza ko Igihembwe cya mbere kizatangira tariki 07 Nzeri 2026, kikazasoza tariki 18 Ukuboza 2026. Ibi bivuze ko kizagira ibyumweru 15.
Igihembwe cya Kabiri kizatangira tariki 04 Mutarama 2027, kikazasoza tariki 02 Mata 2027. Cyo kikazaba kigufi ugereranyije n’icya mbere kuko cyo kizagira ibyumweru 13.
Igihembwe cya Gatatu cyo kizatangira tariki 17 Mata 2027 gisoze tariki ya 02 Nyakanga 2027, kikazagira ibyumweru 11, kikazaba ari cyo kigufi cyane mu bihembwe bitatu bigize umwaka w’amashuri wa 2026/2027.
Iri tangazo rigaragaza ko: Ibizamini ngiro (practical examinations-PBA, TSS, TTC, ACC & ANP), bizatangira tariki 31 Gicurasi 2027, bisoze tariki 18 Kamena 2027, bivuze ko bizamara ibyumweru bitatu.
Ibizamini bisoza amashuri abanza (Primary Leaving Examinations), bizatangira tariki 06 Nyakanga 2027, bisoze tariki 08 Nyakanga 2027, bivuze ko bizamara iminsi itatu nk’ibisanzwe.
Ibizamini bisanzwe byo kwandika ku mashuri yisumbuye (Written Secondary National Examinations), bizatangira tariki 14 Nyakanga 2027, bisoze tariki ya 23 Nyakanga 2027, bivuze ko bizamara iminsi 10.


