Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Rayon sport yikuye i Rubavu, APR FC ikubitira mu gafuka Bugesera FC

Ibitego bya Hertier Luvumbu na Nishimwe Blaise biheshe Rayon sport kwikura i Rubavu, mu gihe APR FC itaratakaza inota na rimwe inyagiriye Bugesera iwayo 3-0 mu mikino w’umunsi wa 3 w’amatsinda yabaye kuri uyu wa 8 Gicurasi 2021

Nyuma y’uko inshyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riseshe shampiyona ya 2020/2021 yahagaritswe mu kwezi kwa 12 ubwo hari hamaze gukinwa imikino y’iminsi 2 gusa, tariki ya 01 Gicurasi 2021 iri rushanwa rikundwa na benshi imbere mu gihugu ryarasubukuye ariko amakipe ashyirwa mu matsinda 4.

Kuri uyu wa gatandatu tarikiya 8 Gicurasi 2021 hakinwe imikino 4 yo ku munsi wa 3 wa shampiyona mu matsinda, iza isanga indi 4 yakinwe ku munsi w’ejo. Mu mukino wo mu itsinda B watangiye ku isaha ya saa cyenda, i Rubavu Rayon sport yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0. Ni ibitego byinjijwe na Luvumbu Hertier ku munota wa 27 w’umukino mu gihe igitego cya kabiri cyinjijwe na Kwizera wa Rutsiro ku mupira wari utewe na Blaise Nishimwe wa Rayon sport.

Mu itsinda A, APR FC yari yasuye Bugesera FC maze iyinyagira ibitego 3-0. Ni ibitego byinjiwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 16, Fitina  Ombolenga ku munota wa 86 ndetse na Mugunga Yves ku munota wa 2 w’inyongera.

11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon sport
11 babanjemo ku ruhande rwa Rutsiro FC

Mu yindi mikino y’umunsi ku munsi wa 3 wa shampiyona, mu itsinda A, Gorilla FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1, naho mu itsinda B Gasogi United yihererana Kiyovu SC iyitsinda 2-0.

Ku munsi w’ejo tariki ya 07 Gicurasi 2021 mu itsinda C AS Kigali yatsinze Etincelle FC ibitego 2-1, Musanze FC itsindwa na  Police FC  1-0. Mu itsinda D, Marine FC yanganyije na Mukura VS 0-0 i Rubavu mu gihe Sunrise yabashije kubonera amanota 3 ya mbere ki kibuga Gorigota stadium itsinda Espoir 2-0.

Mu itsinda B Rayon sport irayoboye n’amanota  6, ikurikiwe na Rutsiro FC na Gasogi united zifite amanota 4 mu gihe SC Kiyovu sport  iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 3.

Mu itsinda C, AS Kigali irayoboye n’amanota 9/9 ikurikiwe na Police FC ifite amanota 6, Musanze FC ku mwanya wa 3 n’amanota 3 mu gihe Etincelle FC iri kumwanya wa nyuma nta nota irabasha kubona.

Hussein Shaban wa AS Kigali niwe ufite ibitego byinshi (5)

Mu itsinda D, Ikipe ya Espoir FC iyoboye iri tsinda n’amanota 6, ikurikiwe na Marine FC ifite amanota 4, Sunrise FC n’amanota 3 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa nyuma n’inota 1.

Imikino 3 ibanza mu matsinda isize amakipe 2 yonyine niyo amaze kubona icyizere kingana na 70% yo kuzasohoka mu matsinda. Ayo ni AS Kigali na APR FC zitaratakaza umukino n’umwe mu matsinda A na D ziyoboye. Imikino yo wishyura izatangira kuri uyu wa mbere tariki 10 Gicurasi 2021.

Related posts

BAL 2022: REG BBC yatsinze Club Ferroviário da Beira yo muri Mozambique [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Ibinini bya buri munsi bishobora gusimburwa n’urushinge rugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour du Rwanda: Ferron Valentin wa Total Direct Energie yegukanye agace ka 4 (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment