Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Imitwe ibiri ya Wazalendo yarwaniye mu nkengero za Goma ikizwa na FARDC.

Guhera mu ma saa sita (12h00) ku isaha y’i Goma mu Burasirazuba bwa DR Congo, inyeshyamba za APCLS n’iza UFDPC zihuriye mu cyiswe Wazalendo, zarasanye mu gace ka Kanyarucinya muri Teritwari ya Nyiragongo, imirwano yabo ikaba yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje aho byabaye ngombwa ko FARDC ijya kuyihoshya.

Amakuru yageze kuri Amizero.rw ngo ni uko bamwe muri aba barwanyi baba baremerewe guhabwa akantu (amafaranga) abandi ntibayemererwe, ngo ibi bikaba bituma aba bazalendo basuzugurana iyo bari mu duce bakoreramo, ndetse ngo byagera no kubona ibyo kurya bikaba ibibazo bikomeye, ari nabyo ngo byaba byatumye barwana umuhenerezo bigatuma impunzi ziba nyinshi mu bice by’amajyaruguru y’Umujyi wa Goma, cyane cyane ahegereye Kanyarucinya kuko bikanze ko ari M23 yamaze kugota Umujyi wabo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Guillaume Ndjike Kaiko yemeje ko habayeho kurasana koko, avugako ari amakimbirane yatewe no kutumvikana kwakomotse ku mitungo, yemeza ko Igisirikare cya Leta cyamaze kubyinjiramo kandi ko kibikemura bya kinyamwuga ku buryo abaturage batekana bagakomeza ibikorwa byabo bya buri munsi.

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro utaravuzweho rumwe na benshi wo guhuriza hamwe imitwe yitwaje intwaro isaga 100, ihurizwa mu cyiswe Wazalendo, ihabwa intwaro na Leta ndetse banafashwa kujya ku rugamba guhangana na M23 bemeza ko ngo ari we mwanzi ukomeye wa DR Congo.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa DR Congo bemeza ko n’ubwo Leta yatsinda M23 (n’ubwo babona biri kure nk’ukwezi), ngo yasigarana ikindi kibazo gikomeye cyo guhangana n’aba barwanyi (Wazalendo) yamaze guha intwaro ndetse ikabaha ububasha bwo kurwana, bakanafashwa kwemerwa mu mategeko kuko barwana nk’ingabo z’inkeragutabara (Reservistes).

Imitwe ibiri y’inyeshyamba yarwaniye muri Nyiragongo hafi ya Goma/Photo Internet.

Related posts

Korali Abungeri ADEPR Kigasa yanditse amateka mashya mu Mujyi wa Kigali [Video]

N. FLAVIEN

Rubavu: Ikibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara mu Mujyi wa Gisenyi kibangamiye abawutuye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777