Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Byinshi mu birindiro by’igisirikare cya Amerika byahinduwe umuyonga n’ingabo za Iran

Kuva intambara ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangira, Iran imaze kwangiza ibirindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika 16 biri mu bihugu umunani, aho bimwe muri byo byahindutse umuyonga ku buryo bitakongera gukoreshwa.

Ibi ni ibyavuye mu icukumbura ryakozwe na CNN, rigaragaza ko ibyinshi muri ibyo birindiro byari iby’ibanze Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari ifite mu kigobe cy’Abarabu (Arabian peninsula).

CNN igaragaza ko Iran yagiye itera ibi birindiro yototera kwangiza uburyo bw’itumanaho bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, radar n’ahabikwa indege za gisirikare, kuko ari ibikoresho bihenze kandi bigoye guhita usimbuza ako kanya.

Mu bikoresho byangijwe harimo indege ya Boeing E3 Sentry, ibarirwa nibura miliyoni 500$.

Umunyamakuru wakoze iri cukumbura, Tamara Qiblawi, yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abantu barebaga ibi bikorwa byangirika, bemeje ko Iran yagabye ibitero bikomeye.

Ati: “Batubwiye ko babonye ibitero bikomeye kurenza ibyo bahuye na byo muri Iraq na Afghanistan.”

Akomeza avuga ko hashigiwe ku makuru ya Minisiteri y’Intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon), iki gihugu cyakuye abasirikare bacyo barenga 90% mu myanya bariho muri iyi ntambara, ku mpamvu z’umutekano muke.

Intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo Amerika yagabaga ibitero muri Iran byasize byishe abayobozi bakuru bari mu nama i Tehran barimo Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Imwe mu ngaruka zikomeye zatewe n’iyi ntambara ni ifungwa ry’umuhora wa Hormuz unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku Isi yose, wafunzwe na Iran.

Related posts

“Twavuye ku kuvuza amadebe, ducurangira kuri batiri na radiyo”: Amashimwe ya Korari Ijwi ry’impanda yo kuri ADEPR Muko.

N. FLAVIEN

Visi perezida wa Kenya yagaragaje imirongo ya Bibiliya iri kumufasha muri ibi bihe bigoye ari gucamo.

KALISA

Karongi: Akarere kiyemeje kugira uruhare mu gusana amashuri yangijwe n’imvura ari nako bashakira hamwe umuti urambye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777