Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Icyo Leta y’u Rwanda yavuze ku mafoto ya drone ashinja RDF kwinjira muri DR Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziri maso ku buryo nta bikorwa bigamije guhungabanya umutekano bizagera ku butaka bwarwo, anamagana imvugo zikomeje gushinja Igihugu kuba inyuma ya M23.

Makolo yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ibiganiro bitegura Inama y’Abaminisitiri bo mu Bihugu bigira uruhare mu kugarura amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye [UNO].

Ni ibiganiro biri kubera mu Rwanda bihuje intumwa zo mu Bihugu bitanga umusanzu mu bikorwa ya Loni.

Mu Burasirazuba bwa DR Congo imirwano irakomeje ari nako Leta yaho ikomeza kumvisha abaturage ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’umutwe wa M23 ushinjwa kuba intandaro y’imirwano.

Amafoto ya za ndege zitagira abapilote (drones) yashyizwe hanze na Patrick Muyaya, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo, yayaherekesheje amagambo avuga ko Leta ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko “Ingabo z’u Rwanda zongereye umubare” w’abasirikare bari basanzwe bari inyuma ya M23.

Patrick Muyaya yakomeje avuga ko “hari ibyaha by’ubwicanyi byakozwe mu duce twa Ruzenze, Bishishe, Marangara, Tongo na Rutshuru” kandi ko ababikoze “bazabiryozwa”.

Ayo mafoto agaragaza abantu bari kugenda ku mirongo, ntagaragaza amasura yabo kuko afatiye kure, ndetse hari n’aho yerekana bamwe bateruye ikintu, ariko mu kuyasobanura DR Congo ivuga ko icyo bafite ari imbunda ya SPG-9. Ikomeza ivuga ko bari mu muhanda uva Tongo werekeza Kalengera.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ayo mafoto nta kintu gishya agaragaza ahubwo ko ari ibikorwa bisanzwe bya Guverinoma ya Congo byo kurangaza abantu no gushaka kwerekana ko ibitarakozwe hari abandi babiteye.

Ati: “Ni ibintu bigamije kurangaza gusa, twarabibonye mbere inshuro nyinshi muri za raporo, ntabwo ari bishya. Ntabwo bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’imiyoborere muri RDC kandi ni uburyo bwabo bwo kongera gutorwa”.

“Twese turabizi, ni ibintu bakoresha mu gushaka kwigarurira abantu kugira ngo batita ku byo guverinoma yananiwe bityo bazongere gutorwa. Icyo tutazemera ni uko hari imvururu zirenga zikagera ku mupaka wacu”.

Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa DR Congo by’umwihariko imirwano irimbanyije hagati y’Ingabo za Leta, FARDC zifatanyije n’ihuriro ry’imitwe irimo FDLR aho bari kurwanya umutwe wa M23.

Yavuze ko igiteye impungenge ari uko aho iri kubera ari hafi y’umupaka w’Ibihugu byombi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, imirwano yabereye mu bice bya Kishishe, Tongo, Bambo ndetse no muri Kibumba hakora neza ku mupaka w’u Rwanda.

Yasobanuye ko Ingabo z’u Rwanda zashyize imbaraga ku mupaka ku buryo Abanyarwanda bakomeza gutekana.

Ati: “Gusa ariko dutewe impungenge n’ibiri kuba muri RDC, aho Guverinoma itari gufasha gusa mu buryo bw’ibikoresho imitwe yitwaje intwaro ahubwo iri kuyikingira ikibaba mu rwego rwa politiki”.

“Iyo mitwe irimo na FDLR, umutwe wagize uruhare muri Jenoside, ni ibintu bibangamiye umutekano w’abaturage muri RDC ndetse biteye impungenge ku mutekano wacu mu Rwanda kandi ni ibintu birenga ku byemejwe mu biganiro bya Nairobi na Luanda bigamije amahoro, Guverinoma ya Congo yanze gushyira mu bikorwa ibyo isabwa”.

Makolo yavuze ko kuba DR Congo yarananiwe gushyira mu bikorwa ibigenwa n’amasezerano ya Luanda na Nairobi aribyo byatumye umwuka mubi wongera gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo.

Yanagarutse ku isanganya ryabaye ejo kuwa mbere tariki 23 Ukwakira 2023, aho imitwe ibiri iri gufasha Ingabo za Congo mu rugamba na M23, yashwanye ikarwana nyuma isasu rikaza gukomeretsa umuturage w’u Rwanda wari hafi y’umupaka.

Ati: “Ntabwo nzi impamvu [intandaro y’uko kurwana] ariko twabonye ingaruka kuko ni ku mupaka wacu. Kandi ibi nibyo tudahwema kubwira Akarere n’Umuryango Mpuzamahanga ko ibibera mu Burasirazuba bwa DR Congo ari ibintu bibangamiye umutekano wacu”.

Umuntu wakomerekejwe n’iryo sasu, Makolo yavuze ko ari kwitabwaho n’abaganga mu Karere ka Rubavu. Andi makuru agera kuri Amizero.rw ngo undi muturage akaba yongeye kuraswa uyu munsi kuwa Kabiri.

Imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa byibasira abantu mu Burasirazuba bwa DR Congo, imitungo yabo igatwikwa cyangwa se ikangizwa; Makolo yavuze ko ari ibintu bikwiriye kwitabwaho kuko bikomeye, cyane ko ingaruka zigera no ku Rwanda.

Ati: “Iyo umuturage wa DR Congo yishwe, bituma abandi bahungira mu Rwanda. Baraza buri Cyumweru, guhera mu Ugushyingo umwaka ushize, dufite impunzi nshya zirenga ibihumbi 15 zo muri RDC. Ni ibintu bigaragaza isano ry’ibiri kuba muri RDC n’ibiri kuba hano bijyanye n’impunzi”.

Yavuze ko izo mpunzi zidashobora gupfa gusubira mu Gihugu cyazo kuko izigerageje gusubirayo zigirirwa nabi bigatuma n’izindi ziguma aho zahungiye.

Imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, yabereye i Kibumba ahari gukoreshwa imbunda ziremereye, bikaba bivugwa ko Leta ya DR Congo yahisemo gukoresha indege zayo z’intambara za Sukhoi-25 aho iri kuzirashisha no mu bice birimo abaturage benshi. (Src. : Igihe)

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo/Photo Internet.

Amwe mu mafoto yatangajwe na Muyaya avuga ko ari Ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwabo

Related posts

Covid-19: Kuki ari ngombwa gufata urukingo rwa kabiri rushimangira ?

NDAGIJIMANA Flavien

BAL 2022: REG BBC yatsinze Club Ferroviário da Beira yo muri Mozambique [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Ibihugu by’Ubulayi byongeye gukoresha urukingo rwa AstraZeneca byari byahagaritse.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment