Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Inkomoko y’umunsi mukuru wa Mashami n’ububabare bwa Nyagasani ubanziriza Pasika.

Umunsi mukuru wa mashami, uba ku cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika, ugakurikirwa n’icyumweru gitagatifu, aho abemera bazirikana ububabare bwa Yezu yahuye nabwo kugeza apfiriye ku musaraba ku wa Gatanu mutagatifu, akazuka nyuma y’iminsi itatu ari wo munsi mukuru wa Pasika.

Mu gihe abakirisitu ba kiliziya Gatolika bitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, kuri iki cyumweru tariki 28 Werurwe 2021, abo mu Rwanda nabo bifatanyije na kiliziya y’Isi yose mu kwizihiza umunsi mukuru wa Mashami aho usanga abakirisitu bitwaza amashami y’imikindo. Mashami y’uyu mwaka ibaye isi ihanganye na Coronavirus, kuyizihiza bikaba byakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda hakurikijwe amategeko n’amabwiriza yo muri buri gihugu. Kuri Mashami, hahimbazwa ibintu bibiri by’ingenzi:

  • Kwibuka igihe Yezu Kristu yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu, ashagawe n’imbaga y’abantu, bamwakiranye ibyishimo, bitwaje amashami y’imikindo.
  •  Kuzirikana iminsi ya nyuma y’ubuzima bwa Yezu hano ku isi, ari nabwo yarangije umurimo wari wamuzanye wo gucungura bene muntu. Iki cyumweru gitangira icyumweru gitagatifu.

Guhera mu kinyejana cya kane, i Yeruzalemu bizihizaga ko Nyagasani yinjiranye ikuzo muri Yeruzalemu. Muri 383, Kiliziya y’i Yeruzalemu yashishikarizaga abaje mu ngendo nyobokamana kwitabira umutambagiro waturukaga Betaniya ugana i Yeruzalemu. Uyu munsi ukomoka byanze bikunze i Konsitantinopule (Constantinople). Guhera mu kinyejana cya gatandatu, i Roma, bizihizaga ububabare bwa Nyagasani, ku cyumweru kibanziriza Pasika. Mu kinyejana cya cyenda, niho uyu munsi wamamaye mu bihugu by’uburengerazuba. Impinduramatwara muri Liturujiya ya Papa Pio wa XII mu 1956, yahuje umunsi abaromani bizihizagaho ububabare bwa Nyagasani na Mashami. Papa Pawulo wa VI, muri 1970, yise iki cyumweru « Icyumweru cya Mashami n’ububabare bwa Nyagasani »; kigenwa bitewe n’igihe Pasika izabera.

Mu muco w’Abayahudi, amashami y’imikindo n’ijambo Hozana, byarangaga umunsi mukuru w’umusaruro. Ni umwe mu minsi itatu ikomeye, bizihizaga witwaga Sukoti (Souccot twagereranya n’Umuganura). Abayisiraheri basohokaga mu mazu yabo bakajya mu tuzu twubakijije amashami y’ibiti, bazirikana uko Imana yabarokoye mu gihugu cya Misiri nuko bagashimira Imana umusaruro w’umwaka (Abalevi/Abalewi 23: 29 – 44).

Amavanjiri agaragaza uko byagenze :

Mbere gato y’umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi: Yezu yiyemeza kwinjirana ikuzo muri Jeruzalemu. Nuko yohereza abigishwa be babiri i Betifage kumuzanira indogobe yo kugendaho. Yezu yinjiranye ubwiyoroshye i Yeruzalemu yicaye ku cyana cy’indogobe, yakirwa na bose nk’Umucunguzi wavuzwe n’abahanuzi, uwo abayahudi bari bategereje. Nuko yerekana ko Ingoma ye ari Ingoma y’amahoro no kwicisha bugufi (Matayo 21, 1-9).

Imbaga y’abantu bari baje i Yeruzalemu ku munsi w’umusaruro, bakiranye ibyishimo byinshi Yezu. Mutagatifu Matayo abitubwira muri aya magambo : « Barambura ibishura byabo mu nzira, abandi batema amashami y’ibiti maze bayasasa mu nzira. …Imbaga y’abantu yari imushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bose barangurura amajwi bati ‘Hosana ! Harakabaho mwene Dawudi ! Nasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani ! Hozana nahabwe impundu mu Ijuru ! (Matayo 21, 9) ». Aya majwi asubiramo zaburi ya 118 bavugaga ku munsi mukuru w’inzu. Hozana ni ijambo ry’igihebureyi rivuga “Dukize”. Twarigereranya no gutakamba.

Mashami ni umwanya mwiza wo gutakambira Nyagasani.

Abizihije uyu munsi, bemeza ko uyu ari umwanya mwiza wo gutakambira Nyagasani, nk’Abayahudi, ngo bakaba basaba Nyagasani ngo atabare kuko ngo hari byinshi bibangamiye ikiremwamuntu cyane cyane icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza Isi. Bagira bati: “Nyagasani udutabare udukure mu cyaha udukize. Muri iki gihe dukeneye impuhwe z’Imana kurusha ibindi byose. Tuzamuye ijwi cyane nk’Abayahudi tugira tuti: “Hozana ! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani”. Muri iki gihe kandi ikibi cyigaragaza nk’icyatsinze, tukaba tugomba gutakamba kurushaho kugirango idukize iki cyorezo cyibasiye Isi. Imana turi kumwe kandi ishoboye byose”.

Mu gutegura iyi nkuru twifashishije inyandiko ya Padiri Jean-Paul NDIKURYAYO wo muri Diyoseze ya Kabgayi. Twifashishije kandi Bibiliya Ntagatifu n’ibindi bitabo biyisobanura. Nk’uko twabivuze hejuru, uyu ni umunsi wizihizwa muri Kiliziya Gatorika, akaba ari nayo mpamvu twakoresheje amagambo akoreshwa muri Kiliziya atari ukwirengagiza andi madini/amatorero, ahubwo ari ukwirinda gutakaza umwimerere w’amagambo.

AMIZERO.RW na Amizero Rwanda TV bibifurije Mashami nziza n’icyumweru gitagatifu cyiza.

Related posts

ULK-Gisenyi: Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bwa RDF.

NDAGIJIMANA Flavien

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo by’imbaturamugabo i Bujumbura

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment