Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

M23 yafashe Kitshanga yemeza ko itarongera kuwurekura nk’uko byagiye bigenda.

Nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye ahagana saa saba z’ijoro (01:00 AM)  kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukawakira 2023 mu gace ka Bwiza aho FARDC n’abayifasha bose bashakaga kwirukana M23, byabaye ngombwa ko M23 ibarwanya bariruka irabakurikira ku buryo yabarengeje Kitshanga, bikaba bivugwa ko abasirikare b’abarundi barwanaga ku ruhande rwa Leta bahise biyambura imyenda ya FARDC bari bambaye bakambara imyenda yabo ya EAC. Umwe mu bakomanda ba M23 utashatse ko dutangaza amazina ye, yaduhamirije ko batari bwongere kuva muri Kitshanga.

Uyu musirikare ufite ipeti rya Kapiteni twavuganye umujyi wa Kitshanga ukimara gufatwa na M23, namubajije niba batagiye kongera kuyivamo nk’uko basanzwe babigenza, ambwira ko ngo iyi nshuro ariyo ya nyuma bakora igikorwa cyo kuyifata bakayivamo kuko ngo ibyabaye mbere byari ngombwa nk’amayeri y’urugamba, ampamiriza ko kuri iyi nshuro badashobora kuyivamo kuko umwanzi ahakoresha abagabaho ibitero yikingije isura y’ingabo z’u Burundi ziri muri EACRF.

Amakuru yatugezeho mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), avuga ko M23 iraye mu mujyi kandi ko nta na gahunda ifite yo kuwuvamo kuko ngo bazi neza icyo Kitshanga ivuze muri uru rugamba barimo barwana na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko FARDC bahungiye mu gace ka Kabizo abandi bakaba bahungiye i Bukombo.

Muri iyi mirwano, M23 yafashe ibikoresho byinshi birimo imbunda ziremereye n’into, imodoka za gisirikare (Landcruiser) eshanu zirimo eshatu zafatiwe mu gace ka Rugarama n’izindi ebyiri zari zihungiye mu gace ka Mweso zifatirwa ahitwa Kinerubwende. Hari amakuru kandi yavugaga ko M23 iri kwerekeza i Mweso ariko ubwo twandikaga iyi nkuru Wazalendo yari igihanyanyaza ku buryo ngo iri mu birometero bine uvuye i Kitshanga.

Umujyi wa Kitshanga ni umujyi uri hagati ya Masisi na Rutshuru wongeye gufatwa na M23/Photo Internet.

Related posts

Andrew Mwenda uvuga rikijyana muri Uganda yagaragaje ko M23 atari ikibazo cy’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Entebbe: Nyuma y’impanuka y’indege ya RwandAir, indege nini zemerewe kongera kuguruka.

NDAGIJIMANA Flavien

Ndagijimana Juvenal, Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe wishe umuzungu yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment