Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubuzima

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’ubuzima asimbuye Dr Ngamije.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize Dr Nsanzimana Sabin Minisitiri w’Ubuzima.

Mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, harimo ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima na Lt. Col. Dr. Mpunga Tharcisse Umuyobozi mukuru wa CHUK.

Dr Sabin Nsanzimana yamenyekanye cyane mu bihe bya Covid-19 ubwo yari umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ubuzima (RBC). Nyuma yaje guhagarikwa, ndetse bitangazwa ko ari gukorwaho iperereza kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki 07 Ukuboza 2021.

Nyuma y’amezi hafi atatu, ni ukuvuga tariki 03 Gashyantare 2022, yasubijwe mu nshingano agirwa Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no kwigisha ku rwego rwa Kaminuza cya Butare (CHUB) kiri mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo.

Dr Sabin Nsanzimana agizwe Minisitiri w’Ubuzima asimbuye Dr. Daniel Ngamije nawe wakoze cyane mu bihe bya Covid-19 wari wasimbuye kuri uwo mwanya Dr. Diane Gashumba wavanwe kuri uwo mwanya azize kutanoza ibyo kwirinda Covid-19, aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuze ko hari uko yabeshye ku myiteguro yayo.

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima asimbuye kuri uyu mwanya Dr Daniel Ngamije.

Related posts

Uburusiya bwigaruriye umujyi munini muri Ukraine

N. FLAVIEN

Somalia: Abarwanyi ba Al Shabaab 43 biciwe mu gitero cy’indege.

N. FLAVIEN

Al Jazeera igiye guhagarikwa ku butaka bwa Israel izira icyiswe ‘gukorana n’umwanzi’.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777