Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

Chorale Impuhwe yamenyekanye cyane kubera impanuka igiye gutaramira abatuye i Musanze.

Chorale Impuhwe ikorera Umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Gisenyi, ikaba yaramenyekanye cyane nyuma yo gukora impanuka ku Kamonyi igapfusha 12, igiye gutaramira abatuye i Musanze no mu nkengero zaho bari bayikumbuye ndetse banibaza amakuru yayo.

Mu rugendo rw’ivugabutumwa iyi Chorale ifite ku Itorero rya ADEPR Bukane mu Mujyi wa Musanze, kuwa 18 Ukuboza 2022, ngo yiteguye guhura n’abakunzi bayo benshi yaba abo mu Mujyi wa Musanze ndetse n’abazaturuka mu bindi bice kuko ngo itari iheruce muri aka gace kandi ngo ikaba ihagira abakunzi benshi.

Mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW, bwana Ruzindana Gad uyobora Chorale Impuhwe yagize ati: “Tuzajya i Musanze ku itariki 18 Ukuboza 2022, hazaba ari ku Cyumweru guhera mu gitondo kugeza nimugoroba. Chorale yaho yitwa Ubumwe yadutumiye mu ivugabutumwa, twiteguye kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu kuko ari yo nshingano nyamukuru yacu”.

Ruzindana Gad yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa byinshi birimo n’ivugabutumwa bihagarara, kuri ubu ngo Imana yongeye guca inzira ku buryo nta mpamvu n’imwe yababuza kujya hirya no hino ahari abakunzi babo benshi kuko ngo Chorale Impuhwe yageze mu bice byinshi by’Igihugu ndetse no hanze yacyo.

Chorale Impuhwe yo ku Gisenyi yatangiye mu mwaka w’ 1987, bivuzeko imaze imyaka 35. N’ubwo yatangiranye abaririmbyi bato kandi bacye, kuri ubu barakuze kandi bariyongera bakaba bamaze gusaga 100 ku buryo iyo bahagurutse baririmba, gukomera kw’Imana kugaragarira muri bo. Yakoze ingendo z’ivugabutumwa mu Burundi, Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania no muri Kenya.

Chorale Impuhwe yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi ariko izizwi cyane ni nka: Intwari, Bambike imyambaro, Ikigeragezo n’iyitwa Abana b’Imana. Abenshi mu bamenye iyi Chorale bayimenye ubwo yakoraga impanuka ikomeye, ikaba yarayikoreye ku Kamonyi mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo ubwo bari bagiye mu ivugabutumwa, tariki 27.07.2002, abagera kuri 12 barimo abaririmbyi 6 n’abaterankunga 6 bagahita bitaba Umuremyi.

Kuva icyo gihe, bahise bamenyekana cyane kuko ngo byari no mu byo Imana yari imaze iminsi ibabwira “ko igiye kubakorera ikintu kizatuma bamenyekana ku Isi hose“, ndetse ngo bamwe bakaba barashatse ko n’urwo rugendo rusubikwa ariko ngo bikanga kuko byari mu bushake bw’Imana kuko ngo buri kanya babwirwaga kwiyeza kuko “umugeni agiye gutaha” ariko ntibasobanukirwe neza igihe azatahira. Ku rundi ruhande ariko ngo kuri uwo munsi bumvaga ko Imana arabiyereka bikomeye, bakumva ko bari buririmbe neza cyane nyamara batazi ko ari impanuka.

Abashaka gukurikira ibikorwa byose bya Chorale Impuhwe yo kuri ADEPR Gisenyi no kumva ubuhamya bwose kuri iyi mpanuka, mu buryo bujyanye n’igihe (online platforms), mwanyura kuri
You Tube Channel: Impuhwe Choir Official.
Facebook Page: Impuhwe Choir

Indirimbo “INTWARI ZARATASHYE” baririmbye bagaruka ku buhamya bw’abantu babo 12 batashye muri iyo mpanuka.

Ruzindana Gad uyobora Chorale Impuhwe mu ikote ry’umukara ashima Imana mu mutima avuga ati ni wowe wadusubije ubuzima.
Bakunda kunezererwa Imana kuko bazi aho yabakuye.
Chorale Impuhwe ikunda gukorera ivugabutumwa henshi mu Gihugu kandi aho igeze hose itanga ubuhamya bw’iyi mpanuka.

Related posts

Perezida Kagame yasabye komite ya CAF kwita ku nyungu z’abo bakorera

NDAGIJIMANA Flavien

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda n’iza Mozambique zakuye inyeshyamba mu birindiro bya Awasse

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yishe abarwanyi 95 ba FDLR na CMC Nyatura barimo na Majoro Je t’aime wa MaiMai.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment