Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

“Twari inzahare none Yesu yaratuzahuye”: Ubuhamya bwa Chorale Ebenezer ya ADEPR Mukamira II.

Abaririmbyi ba Chorale Ebenezer ikorera umurimo w’Imana ku Itorero ADEPR Mukamira II bavuga ko nta kure habaho Imana itakura umuntu kuko ngo nabo bari inzahare ariko ubu Imana ikaba yarabazuye ndetse ngo bakaba bamaze imyaka 25 yose bakora umurimo w’Imana.

Kuba Imana ntaho itakura umuntu, byemezwa na benshi mu baririmbyi ndetse n’abayiririmbyemo kuri ubu bakaba bakorera ahandi bemezako umurimo muri ibyo bihe wari ugoye cyane nk’uko bisobanurwa na Karerangabo Vincent , Umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Carmel mu Mujyi wa Gisenyi, akaba ari wabaye umuyobozi wa mbere w’iyi Chorale kuva yavuka.

Ati: “Nyuma y’ibihe by’umutekano mucye byari muri aka gace muri za 97, twavuye iyo twari twaratataniye duhurira hano kuko hari hafi y’ikigo cya gisirikare hari umutekano, twihuriza hamwe turi imbabare, twarazahaye, dutangira umurimo dutyo ariko nta kabaraga na mba ari bya bindi byo gushobozwa n’Imana. Gusa kuko ariyo nyiri umurimo, yarabikoze buhoro buhoro tugenda tugera ku iterambere”.

Pasitoro Dukuzumuremyi Joseph uyobora Itorero rya Mukamira II, nawe nk’umwe mu bahabaye mu 1998, avuga ko bari inzahare kuko ngo bakimara kugera aho hafi y’ikigo cya gisirikare cya Mukamira [ahubatse urusengero], batiye inzu yo gusengeramo maze ngo bagahabwa ikiraro [inzu y’inka] akaba ari cyo basengeramo kandi bakumva bakomeye kuko bari babonye aho gusengera.

Akomeza ashima Imana ko yabakuye kure kandi ikaba ibagejeje ahandi kure kuko ngo kuri ubu bafite urusengero rwiza rw’amatafari ahiye, rurimo amakaro ndetse ngo no ku ruhande rwa Korali ikaba imaze kubageza kuri byinshi, ngo ari nayo mpamvu nk’Itorero biyemeje kubashyigikira mu bikorwa barimo by’igiterane cy’iminsi ibiri bashima Imana ku byo yakoze mu myaka 25 bamaze bakora uyu murimo.

Hakizimana Frederic, ni we Muyobozi (President) wa Chorale Ebenezer. Avuga  ko gushima Imana bijya bimurenga kuko ngo aho yabakuye harenze kure, bityo ngo akaba ari yo mpamvu bahisemo gutegura igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi ibiri bavuga gukomera kwayo kuko ngo hari ababona uko bameze muri iki gihe bakumva ko byapfuye kwikora gutyo nyamara batazi ko bari inzahare, bakaba barazahuwe n’Imana ishobora byose.

Yagize ati: “Kubera iyo mpamvu, twateguye iminsi ibiri y’amashimwe ( tariki 03 na tariki 04 Ukuboza 2022) maze dutumira Chorale y’inshuti zacu yitwa AGAPE yo kuri ADEPR Kabarore, Paruwasi ya Gabiro muri Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba. Tuzamarana iyo minsi ibiri kandi tuzavuga gukomera kw’Imana yacu maze n’abatari bazi aho twavuye bamenye ko ari kure cyane. Turaritse buri wese uzashobozwa ngo azaze yirebere ndetse yiyumvire imirimo Imana yakoze”.

Ese kuba muri Chorale Ebenezer byaba bimariye iki abayibamo ?

Ingabire Justine, ni umubyeyi w’abana bane wemeza ko yayigezemo ari umwana muto none ngo akaba amaze kuba umubyeyi mukuru. Avuga  ko Chorale Ebenezer yamufashije cyane kuko ngo yatumye agira gahunda ihamye muri we ndetse amenya neza Imana, ibintu byamufashije no kubaho neza mu buzima busanzwe ku buryo ngo ahora ari intangarugero muri gahunda zitandukanye.

Ibi kandi bishimangirwa na Mukamasabo Francoise, umubyeyi nawe uririmbira Imana, wemeza ko Chorale Ebenezer yamubwirije ubutumwa bwiza, imwigisha gusenga, hanyuma ngo ayigiriramo ubuzima bwiza kuko ngo mu byo yamutoje harimo no kubaho mu buzima bufite intego, aho avuga ko mbere yo kuyizamo atashoboraga kugira igenamigambi rihamye ariko kuri ubu ngo buri kimwe cyose akaba agikora muri gahunda nziza ihamye yatojwe na Chorale.

Chorale Ebenezer yo kuri ADEPR Mukamira II, yatangiye umurimo mu 1997, itangira ari amakorali menshi yagiye yihuza, itangirana abaririmbyi nka 30 ariko kuri ubu basaga 80. Muri iki giterane cyo gushima Imana yabarinze mu myaka 25 yose bamaze, hazaba hari n’abavugabutumwa batandukanye nka Mukansonera Edith, Nzabarinda J.M.V n’uwitwa Alex wo mu Mujyi wa Kigali.

Chorale Ebenezer yo kuri ADEPR Mukamira II mu bihe byiza byo gushima Imana.
Muri iki giterane hazaba hari amakorali menshi ndetse n’abavugabutumwa.

 

Related posts

Canada: Mu gukingirwa Covid 19 kuri dose ya kabiri ushobora gufata urukingo rutandukanye n’urwo wafashe kuri dose ya mbere.

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda: Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ‘Uganda Airlines’ igiye gushyira imigabane yayo ku isoko.

NDAGIJIMANA Flavien

BASKETBALL: IPRC Musanze yakoze imyitozo yanyuma itegura imikino 3 yo muri iyi weekend (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment