Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana

ADEPR: Karamuka wiyita impirimbanyi y’Itorero yareze RGB kuko ngo yishe amategeko nkana igashyiraho Komite nshya.

Impinduka za hato na hato kandi mu buyobozi bwo hejuru aho umuntu yakwita ‘umutwe w’itorero’ nizo zakomeje kuranga ADEPR uhereye ku iherezo ry’ingoma ya Pastor Usabwimana Samuel n’ubwo na mbere yaho bitari shyashya. Izi mpinduka zagiye zifatwa na benshi ko zizanye iherezo ku bibazo nyamara ahubwo zikongera abiswe ‘abarakare’. Kuri ubu aho bigeze, bamwe muri abo biswe abarakare bakaba batangiye kurega Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwafashe umwanzuro wo kweguza komite nyobozi ya ADEPR yariho muri 2020 rugashyiraho iy’inzibacyuho ari nayo iyoboye kugeza uyu munsi, ikaba yarahawe igihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Taliki 08 Ukwakira 2020 nibwo RGB yashyizeho komite nyobozi nshya yiswe iy’inzibacyuho ihabwa Pasitori Ndayizeye Isaie nk’umuvugizi wa ADEPR nyuma yo kweguza komite yari iyobowe na Rev. Past. Karuranga Ephrem washinjwe kutuzuza neza inshingano ndetse ubutabera bukaba bukomeje gukora akazi kabwo.

Dr. Usta Kaitesi uyobora RGB/Photo Internet.

Nyuma yo kweguza komite ya Karuranga, muri ADEPR hakurikiyeho impaka nyinshi; bamwe bavugako RGB itari ikwiye kwivanga mu mikorere n’imiyoborere by’itorero, gusa abandi basobanukiwe amategeko bakemeza ko uko byakozwe ariko byagombaga gukorwa kuko RGB yaje nk’Urwego rwa Leta rufite mu nshingano amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere  kandi rwari rwahurujwe ubwo bamwe mu bayoboke ba ADEPR bari bandikiye Umukuru w’Igihugu bamusaba ko yabafasha gukura akavuyo mu Itorero ryabo. Kuri aba bitwa ko basobanukiwe amategeko, bavuga ko n’ubwo ibyakozwe ari byo, ngo icyari kuba cyiza ni uko byari gukorwa hashingiwe ku mategeko shingiro cyangwa sitati (statut) ya ADEPR, aho bari kureka abanyamuryango ba ADEPR bakitorera abayobozi bashya hatabayeho ko Urwego nka RGB rushyiraho abarwo.

Ibi byatumye taliki 10 Mata 2021 uwiyita impirimbanyi ya ADEPR witwa Karamuka Frodouard akaba n’umwe mu banyamuryango ba ADEPR n’ubwo hari amakuru avuga ko yahagaritswe n’iri torero mu myaka yashize kubera imyitwarire ye idahwitse, ashyikiriza urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ikirego aho yagobokesheje Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB mu izina ry’Umuyobozi warwo Dr. Usta KAITESI. Mu byaregerwaga harimo ‘gukuraho icyemezo kinyuranyije n’amategeko cyafashwe na RGB cyo kuwa 08.10.2020 gishyiraho komite y’inzibacyuho y’umuryango ADEPR’.

Mu nyandiko uyu Karamuka Frodouard yashyikirije urukiko, yagaragajemo ibibazo bitandukanye byirengagijwe mu muryango wa ADEPR binyuze mu cyemezo cy’ubutegetsi Ref.160/RGB/CEO/CSD/2020 cyo kuwa 02.10.2020 gihagarika inzego z’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR.

Muri izo nyandiko kandi, agaruka ku ngaruka abanyamuryango bahuye nazo nyuma y’ishyirwaho rya komite nshya. Biteganyijwe ko uru rubanza ruzaba tariki 6 Gicurasi 2021 saa yine n’igice z’amanywa (10h30), rubere ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Karamuka Frodouard wiyita impirimbanyi ya ADEPR/Photo Umubavu.

Ibibazo bivugwa muri ADEPR byaba bikomoka he ?

Ni kenshi uzumva abavugabutumwa yaba abafite inshingano cyangwa abitwa ab’umuhamagaro bakoresha ijambo rivuga ngo: “ibibi byose bizanwa na satani we mwanzi w’ibyiza”. No muri iyi minsi iri jambo rikaba rikoreshwa cyane ku banyetorero, bagaragaza ko n’ubwo ibibazo bitabura hagati y’abantu(abayoboke ba ADEPR), ko ariko satani ari we uzana umuzi w’igisitaza, yamara gusitaza bamwe akanafata iya mbere kubashyira ku Karubanda kuko ngo ari yo ntego(mission) ye y’ibanze.

Mu kwezi kwa cumi (Ukwakira)2013 nibwo Pasitori Usabwimana Samuel benshi bakunze kwita ‘Bwera bw’Itorero’ wari Umuvugizi waryo yabujijwe kongera kwinjira mu rusengero urwo ari rwo rwose rw’iri torero yari amaze igihe gito akuwe ku buyobozi bwaryo. Icyo gihe Samuel ubwe yagize ati: “Nibyo koko nabujijwe gusengera mu rusengero n’Itorero ryanjye, ubu nsengera mu rugo ariko ndatuje…”. Akaba yarasubije ibi ubwo yabazwaga ku byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko yaba yarakomwe kwinjira mu nsengero za ADEPR ukundi. Uyu akaba yarakuweho ashinjwa amacakubiri mu itorero no gukorana n’abanzi b’Igihugu. Ibi byo kumuca mu nzengero za ADEPR bikaba byarakozwe n’abari bamusimbuye ari bo Rev. Sibomana Jean wari wungirijwe na Rev. Tom Rwagasana baje kwiha amazina y’aba Bishops nayo ataravuzweho rumwe.

Bishop Sibomana Jean/Photo Internet.

N’ubwo ariko aba basimbuye muzehe Usabwimana Samuel bagasa n’abamuciraho iteka, ibyabo nabyo ntibyarangiye neza kuko ku buyobozi bwabo haje uruhuri rw’ibibazo byari byiganjemo ikoreshwa nabi ry’umutungo, kwigwizaho umutungo n’ibindi. Mu kwezi kwa cumi 2017 akebo bagereyemo abo basimbuye nabo bakagerewemo, maze tariki 06 Ukwakira 2017 buri wese mu bari bagize Komite y’aba Bishops ahabwa ibaruwa igira iti: “Dushingiye ku myitwarire mibi yakugaragayeho mu micungire y’umutungo w’Itorero no kutaba inyangamugayo muri ibyo nk’uko bigaragazwa muri raporo mu igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’Itorero rya ADEPR. Dushingiye kandi ku mwanzuro w’Inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye kuwa 5 Ukwakira 2017. Tubabajwe no kukumenyesha ko wambuwe inshingano za Gipasitori muri ADEPR uhereye kuri iyi tariki ya 6 Ukwakira 2017”. Muri Nzeri uwo mwaka bari barekuwe by’agateganyo kubera uburwayi nyuma yo gutabwa muri yombi muri Gicurasi 2017.

Komite ya Karuranga/Photo Internet.

Nyuma y’ifungwa ry’ababishopu(Bishops) bayoboraga ADEPR, hahise hatorwa abayobozi bashya bari bagize komite y’inzibacyuho bayoboye amezi icyenda,  hahita hatorwa Komite ya nyayo yagiyeho tariki 17 Werurwe 2018 igizwe n’Umuvugizi, Rev Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul atorerwa kuba Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu, baza nk’abagombaga gukemura ibibazo byari bisizwe n’abo bakoreye mu ngata. Nyamara nabo basa n’abaguye mu matsa kuko amagambo yakomeje kuba menshi, kutumvikana hagati yabo kuba kwinshi, ibyari ibibazo noneho bihinduka induru. Bamwe mu bayoboke bakomeza kwinubira ubuyobozi bavugako abaryi bakomeje kwiyongera mu Itorero ryabo, ndetse bakongeraho ko igitugu cya Karuranga Ephrem na Karangwa John kirenze icya Sibomana Jean na Tom Rwagasana.

Tariki ya 02 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwafashe icyemezo cyo guhagarika inzego z’ubuyobozi muri ADEPR nyuma yuko ibibazo byo muri iri torero byari bimaze gufata indi ntera ndetse abayobozi bakuru bariho icyo gihe barebana ay’ingwe. Icyo gihe RGB yasohoye itangazo rigira riti: “RGB ikuyeho inzego za ADEPR zikurikira: Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka guhera none tariki ya 2 Ukwakira 2020. Ikuye mu nshingano abasanzwe ari abakozi ba ADEPR bari mu bagize Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi. Ihaye Madamu Umuhoza Aurélie inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora umuryango mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirwaho”. RGB yasobanuye ko ibibazo byari muri ADEPR byari bishingiye ku miyoborere, imikorere n’imikoranire mibi mu nzego bigaragarira mu nyandiko zanditswe, kugirwa inama ariko ibibazo bikananirana gukemurwa ku buryo imiyoborere n’imikorere ikomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize ADEPR.

Komite nshya y’inzibacyuho/Photo Internet.

Komite nshya y’inzibacyuho yashyizweho na RGB tariki 08 Ukwakira 2020 ikomeje amavugurura nk’uko byari mu nshingano z’ibanze yahawe. Mu mavugurura y’ibanze yakozwe, hakuweho indembo eshanu zari zifite imbibi zingana n’Intara zo muri Leta, hashyirwaho indembo 9. Hakuweho kandi amatorero y’Uturere 30 abari bayayoboye baricara, paruwasi zirahuzwa, umudugudu nawo uhindurirwa izina witwa Itorero. Kuri ubu igikomeje akaba ari ugushyira abakozi mu myanya kuva ku rwego rwo hejuru kugera hasi, ibintu bikomeje kwibazwaho na benshi kuko bigaragara ko abadafite amashuri bashobora kuzibona hanze y’imirimo ihemberwa izatangwa. Gusa nanone abasenga bakaba bakomeje gutanga ihumure bavugako nyiri umurimo ahari kandi awubereye maso, imvugo isa n’izimije kandi ishobora gukoreshwa nabi ikaba yagira abo irema mo icyizere ariko kikazaraza amasinde.

Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’Umuryango w’Ivugabutumwa w’ Abanya Suwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS), ubutumwa bwiza butangirira i Gihundwe muri Cyangugu ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu mwaka wa  1954, bwana na madamu Linus Blomkvist bari kumwe n’Abavugabutumwa babiri b’Abanyarwanda Sebalinda Frederic na Ngeruka Alexandre binjiye muri Gisenyi bavuye Machumbi-Kashebere muri Congo.
Mu 1962, Umurundi witwa Nyandwi Philippe yatumwe mu Rwanda maze afatanya na Karuhije Bernard gutangiza umurimo mu Ruhengeri. Kugeza ubu, iri torero ry’umwuka ribarirwa abayoboke basaga Miliyoni ebyiri hakurikijwe imibare twahawe n’uwari Umuvugizi Rev. Ephrem Karuranga mbere gato y’uko Coronavirus yaduka.

Bishop Tom Rwagasana/Photo Internet.
Muzehe Usabwimana Samuel/Photo Internet.

Related posts

Umuhanzikazi Stella Manishimwe wahembwe nk’Umwarimukazi w’indashyikirwa mu Gihugu, arasaba abarimu gutinyuka bagakora imishinga ibateza imbere.

NDAGIJIMANA Flavien

Igikomangoma Harry na Oprah Winfrey bagiye gusohora filime y’uruhererekane ivuga ku buzima bwo mu mutwe

Shyaka Josbert

Miss Josiane yabonye undi mukunzi nyuma yo guterwa uw’inyuma n’uwari wamwambitse impeta.

NDAGIJIMANA Flavien

8 comments

Pascal April 25, 2021 at 2:27 pm

Arikose haribyo nibaza bikanshanga kweli. none uyu Koko ngo ni Karamuka cga Karamira niba akunda adepr nabayorimo ubuwe yishimiye guhoza mumpagarara itorerorye nkaho ariterambere aba arishakira ese buriya ahagarariye abahe bakriso

Reply
Mike April 25, 2021 at 2:29 pm

Ahubwo njye namushima ashinze irye naho ADEPR yo ntacyo ateze kuyikoraho !!
Mbega Karamuka weeee!!! Ikirondwe ku ruhu, inka yo yariwe cyeraaaaaaaa😪😪

Reply
Didace April 25, 2021 at 2:54 pm

Njyewe narumiwe ADEPR yishwe nabayiyoboye kandi erega wirukana uryinyama ukazana uguguna amagufa rero nashake atuze umurimo Imana izawizahurire nahubundi njyewe mbona itorero ryacu rizasigaramo abayobozi gusa ntakindi navuga gusa hariho abazicuza kumunsi wurubanza

Reply
Maman Cake April 25, 2021 at 3:50 pm

Bantu b,Imana aho ibintu higeze ni ugusenga buri wese agacunga izamu rye. Amazi si yayandi pe.

Reply
Ferdinand April 25, 2021 at 3:54 pm

Ibi bigaragaza ko abakozi b’amadini biyitirira gukorera Imana kandi ntaho bahuriye nayo nubwo tutakwirengagiza ko ibyo bakora bifitiye akamaro societe

Reply
Innocent April 25, 2021 at 4:04 pm

Uyu arasetsa imikara. Bazasanga ikirego cye nta shingiro gifite urubanza rurangirire aho. Iryo torero se ararivugira nka nde?

Reply
Mwami April 25, 2021 at 6:39 pm

Nonese uyu mugabo ararega nkande? itorero nirye? Ninde wamutumye ngo atuvugire se? Nibatuyobora bagamije kurya tuzayabima maze ndebe ko bazadukora mu mifuka. Rwose ushaka wese azaze anyobore kuko ndahumutse bihagije kdi iyo nsenga irashoboye

Reply
Irabizi April 25, 2021 at 8:41 pm

RGB yarakoze cyane.uriya mugabo uharanira inyungu ze niza bagenzi be bari baratugize nk’abacakara,azabanze abaze twe abakristo niba hari utarishimiye impinduka zakozwe

Reply

Leave a Comment