Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Perezida Kagame yakuye mu kazi Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112 no ku Itegeko Nomero 14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imikorere n’imitunganyirize by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9, none kuwa Mbere tariki 28 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakuye mu kazi Habitegeko François wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Madamu Espérence Mukamana wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Perezida Paul Kagame akuye mu kazi bwana François Habitegeko wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba guhera muri Werurwe 2021, nyuma y’amakuru menshi yari amaze iminsi ashyira mu majwi iri zina [Habitegeko] kubera amakosa menshi bavuga ko yakoze mu Ntara y’Iburengerazuba.

Habitegeko François yabaye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Alphonse Munyentwari wari kuri uwo mwanya kuva muri 2016. Uyu Habitegeko François akaba yari avuye ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo yabereye Umuyobozi kuva mu mwaka wa 2011.

Mu makosa yavuzwe kuri bwana Habitegeko François, harimo kutubaha abakozi bagenzi be ku buryo ngo hari benshi baba mu kazi ariko umutima utari hamwe. Kuri ibi hiyongeraho n’ikibazo cy’ahacukurwa umucanga mu Karere ka Rutsiro ahavuzwe cyane ko uyu mugabo yari afitemo akaboko ndetse ngo akaba yarabangamiye benshi ku nyungu ze bwite.

Perezida Paul Kagame yirukanye Habitegeko François yari yahaye kuyobora Intara y’Iburengerazuba avuye ku buyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru.

Related posts

DRC: Ingabo za EAC zatangiye kugera muri Rumangabo kuhasimbura M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Umunya Eritrea Natnael Tesfazion niwe watwaye Tour du Rwanda 2022

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Rangurura yo kuri ADEPR Rurengeri ikomeje ivugabutumwa mu ntego ya ‘nkore neza bandebereho’.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment