Amizero
Image default
Ahabanza Amakuru Uburezi

Wisdom Schools: Coronavirus yadukomye mu nkokora ariko ntiyatugamburuje.

Abanyeshuri n’abarezi bo muri Wisdom Schools bemezako ngo n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadindije ibikorwa byabo ariko ngo kitahinduye intego bari bihaye zirimo gukomeza kuba ku ruhembe mu mitsindire mu bizamini byo ku ishuri ndetse n’ibya Leta.

Ibi babitangaje nyuma y’aho amashuri yari yarafunzwe muri Werurwe 2020 kubera Coronavirus yongeye gufungurirwa aho tariki ya 02 Ugushyingo 2020 icyiciro cya mbere kigizwe n’abiga mu wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu w’ayisumbuye wongeyeho abo muri TTCs bose hakiyongeraho abo mu wa gatandatu n’uwa gatanu w’abanza cyasubiye ku ishuri, tariki 23 Ugushyingo icyiciro cya kabiri kigizwe n’abo mu wa kane, uwa kabiri n’uwa mbere w’ayisumbuye wongeyeho abo mu wa kane w’abanza nacyo cyatangiye.

Mu ngamba zihanitse zo kwirinda Coronavirus, abo muri Wisdom Schools bemeza ko kwirinda babishyize imbere y’ibindi kuko ngo kuri bo kubaha ari imwe mu ndangagaciro zabo. Bemezako ntacyo bageraho batubahirije amabwiriza yose yo kwirinda iki cyorezo ndetse ngo bakaba baranafashe ingamba zikakaye kuko ngo badashaka kuba icyanzu cyanyuramo Coronavirus.

Nduwayesu Elie uyobora Wisdom Schools ati: “rwose aya mabwiriza twahise tuyumva kandi tuyashyira mu bikorwa kuko tutifuzako hari umwana wacu wagira ikibazo. Ubukarabiro wabubonye, buri mwana afite handsanitizer, agapfukamunwa gapfuka amazuru n’umunwa ndetse hagati y’umwana n’undi harimo metero zisaga ebyiri. Ibi rero bituma twigisha dutuje kandi tukarushaho gukoresha imbaraga nyinshi duharanira ko intebe twicayeho umwaka ushize wa 2019 tutayihagurutswaho”. Uyu muyobozi ashimangirako intego yabo bazayigeraho kuko ngo ibyangombwa byose bari bafite bicara kuri iyi ntebe ntaho byagiye.

Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu banyeshuri biga muri Wisdom Schools bemezako badashobora kugamburuzwa na Coronavirus.

Giramata Vanessa yiga mu mwaka wa gatandatu. Ati: “rwose turiteguye neza cyane. Abarimu bacu baragarutse bose ntawagiye, twiga dushyizeho umwete ku buryo numva nzaba uwa mbere mu gihugu”.

Mugenzi we Ishimwe Dorcas nawe ntanyuranya nawe kuko ngo abatumye besa umuhigo ntaho bagiye. Ati: “kuba bakuru bacu baraduhesheje ishema tukaba aba mbere mu gihugu byaduteye imbaraga bituma natwe tugira icyifuzo cyo kuzaba aba mbere mu gihugu kandi twumva tuzabigeraho”.

Mukunzi Rwema Juldas ashimangira ko nta rwitwazo rwo kutaba abambere babona kuko ngo igikenewe cyose gihari. Mu magambo macye ati: “turi ikipe itsinda”.

Wisdom Schools ni urukomatanyo rw’ibigo by’amashuri bifite icyicaro gikuru mu karere ka Musanze ku muhanda wa Kaburimbo Musanze-Kinigi ahazwi nko ku ngagi mu Gashangiro mu Murenge wa Cyuve. Ni ishuri ryatangiye muri 2008, ritangira rifite intego yo kuzamura ireme ry’uburezi hibandwa cyane ku rurimi rw’icyongereza. Ntibagarukiye ku rurimi rumwe nk’urw’inka kuko bongereyeho izindi zirimo Igifaransa, Ikinyarwanda, Igiswayire n’Igishinwa, abana bakaba bazididibuza nka ba nyirazo. Iki kigo kimaze kugaba amashami mu turere twa  Burera(Kidaho), Nyabihu(Mukamira) na Rubavu(Mahoko).

Mu mwaka w’amashuri wa 2019, umunyeshuri wabaye uwa mbere mu gihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza (PLE) yavuye muri iki kigo cya Wisdom akaba ari umuhungu witwa Humura Elvin w’imyaka 11 y’amavuko wanahembwe mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo.

AMAFOTO:

Intebe zigezweho, abana bicara bahanye intera ihagije basubira mu masomo/Photo Amizero.rw

Iri shuri rirangwa n’inyubako zubatse mu buryo bugezweho(etages)/Photo Amizero.rw

HAMAGARA UMUYOBOZI MUKURU WA WISDOM SCHOOLS NDUWAYESU Elie CYANGWA UMWANDIKIRE KURI: 0788478469

Related posts

Minisiteri y’uburezi yihanganishije umuryango w’umunyeshuri wapfiriye kuri EAV Rushashi.

NDAGIJIMANA Flavien

Covid-19: U Rwanda rwakiriye inkingo zisaga ibihumbi 390 zo mu bwoko bwa Pfizer.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyabihu: Gitifu w’Akarere yasezeye mu kazi nyuma yo kuvugwaho amakimbirane na Meya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment