Ambasaderi w’u Rwanda uhagarariye igihugu mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yasabye Akanama kawo gashinzwe Umutekano kureka imyitwarire yo kubogamira ku bihugu bikomeye no kudahana kimwe ibirenga ku itegeko mpuzamahanga.
Yabigarutseho mu kiganiro mpaka cyateguwe na Somalia, aho yagaragaje ko itegeko mpuzamahanga rimaze igihe rikoreshwa mu guhana cyane ibihugu biri mu nzira y’iterambere, mu gihe ku bihugu bikomeye kenshi rishyirwa ku ruhande.
Ambasaderi Ngoga yavuze ko ikibazo atari ukubura kw’itegeko mpuzamahanga, ahubwo ari ukubura ubushake bwo kuryubahiriza mu buryo buhoraho kandi bungana. Yashimangiye ko kenshi amategeko yubahirizwa hashingiwe ku nyungu z’abantu bake, aho amahame n’amasezerano ashyirwa mu bikorwa gusa iyo bibaye ngombwa kuri bamwe.
Yongeyeho ko ihame mpuzamahanga rigenga ubusugire bw’ibihugu risobanutse neza, bityo ko kurirengera bidakwiye gusaba kwinginga, ariko anenga Akanama k’Umutekano kuko gakomeza kuzuyaza no guceceka n’iyo abasivile baba bari gupfa.
Ambasaderi Ngoga yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku moko rikomeza, mu gihe akanama gakomeje ibiganiro aho kwamagana ibirenga ku itegeko mpuzamahanga ry’ubutabazi. Yaburiye ko guceceka no gutoranya mu iyubahirizwa ry’amategeko bisenya icyizere cy’abantu n’ibihugu kurusha intwaro iyo ari yo yose.
Yasobanuye ko impungenge z’umutekano ibihugu bigaragaza zidakwiriye guteshwa agaciro cyangwa gupimwa hashingiwe ku kuba igihugu ari kinini cyangwa gito, asaba ko byose bifatwa kimwe.
Uyu mudipolomate yagaragaje ko icyizere Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano gafitiwe kigenda kigabanuka uko iyubahirizwa ry’itegeko mpuzamahanga rikomeza gutoranywa, aho ibihugu bimwe bihanwa ibindi bigihanganirwa.
Ku ruhande rwe, Umunyamabanga mukuru wa Loni, António Guterres, yabwiye Akanama k’Umutekano ko aho kubahiriza itegeko mpuzamahanga, bigenda bigaragara ko ari ibihugu bikomeye byiyemeza kugena ibibujijwe n’ibyemewe mu bihe by’amakimbirane n’intambara.
Ambasaderi Ngoga yasoreje asaba ko kugira ngo itegeko mpuzamahanga ryubahirizwe mu buryo bunoze, imiryango yo mu turere n’iya mpuzamahanga ikwiye kongererwa uruhare, ndetse n’ubufatanye mu nzego za Loni bukarushaho gushimangirwa.


