Amizero
Cinema Imyidagaduro

N’ubwo gukunda bishingira kuri byinshi, abenshi mu bakobwa ngo bashingira ku mafaranga – [VIDEO Afia na Calvin]

Afia na Calvin bakina muri Filime nyarwanda yiswe ‘ Ikiriyo cy’urukundo’.

Bamwe mu bakinnyi bakina muri Filime yiswe ‘Ikiriyo cy’urukundo’ bavugako usanga hari ibibazo bigaragara mu bakundana, akenshi ngo bikaba bishingira ku byo baba barashingiyeho bakundana(umusingi).

Mu kiganiro na Amizero TV, Iradukunda Yves Rutayisire ukina yitwa Calvin na mugenzi we Umutoni Yvonne ukina yitwa Afia bemezako burya buri wese ukunda agira icyo ashingira ho. Gusa ngo ku bakobwa usanga ari akarusho kuko ngo umubare munini usanga badahishako bikundira agafaranga, kabura bagahita babivamo.

Calvin na Afia bakina ari inshuti [abasheri/Cheri(e)s], ariko Afia kandi akagaragara nk’umugome kuko ari we wagize uruhare rutaziguye mu ishimutwa rya Gugu. N’ubwo bimeze bityo ariko ngo ntibyaciye intege Calvin wakunze cyane Afia kuko ngo yakomeje guhatiriza adaciwe intege no kubona ko rimwe na rimwe umukunzi we (Afia) atamwitayeho.

Afia abajijwe impamvu agaragara kenshi asa n’usuzugura umukunzi we Calvin, yasubijeko abiterwa n’uko abona Calvin nta kintu yifitiye. Ati: “urabona twakundanye afite ku ikofi, buhoro buhoro agenda akena. Ntabwo rero nakomeza kumwimariramo kandi hari abandi bifite. Gusa ntawamenya bishobora kuzagenda neza rukongera kunzamo”.

Twamubajije impamvu yamwanze ashingiye ko agafaranga kashize kandi bari baremeranije urukundo, asubizako abenshi mu bakobwa burya ngo bashingira urukundo rwabo ku ikofi. Ati: “mbabwije ukuri tukava no muri cinema, abakobwa burya bafite ibyo bashingiraho iyo bakunda, umubare munini ushingira ku mafaranga. Ubwo rero akenshi iyo warushingiye ku mafaranga akabura, ruhita rugwa hasi kuko umusingi warwo uba wasenyutse.

Calvin na Afia bifata agafoto k’urwibutso

Calvin we ahamya ko ngo n’ubwo abona akomeje guteterezwa atazacika intege. Yagize ati: “burya gukunda si ikintu cyoroshye, bisaba kwihangana, ugahatiriza kuko hari igihe bikunda”. Abajijwe ku kuba bakobwa bakunda abasore bifite, yavuzeko atabarenganya kuko ngo n’abahungu nabo bafite ibyo bashingiraho nk’imiterere y’abakobwa, isura, amafaranga n’ibindi. Ati: “Afia nzakomeza mwirukeho n’ubwo asigaye andwaza umutima ariko ntawe uvuma iritararenga kandi burya ngo imbuto y’umugisha isoromwa ku giti cy’umuruho. Ako gafaranga avuga hari icyizere ko gashobora kuzongera kuboneka maze rukongera gusagamba nka mbere”.

Filime ‘Ikiriyo cy’urukundo’ ni Filime nyarwanda ivuga ku rukundo igamije kugaragaza ibibazo bigaragara mu bakundana n’abitwa ko bakundana, hagamijwe gusana imitima yakomeretse. Iyi ni Filime ikinirwa hanze ya Kigali (mu ntara) kuko itegurirwa, igakinirwa ndetse ikanatunganyirizwa mu Karere ka Musanze n’ubwo bishoboka ko hari aho bazagera bakajya biyambaza ahandi hantu n’abandi bantu.  Iyi Filime y’uruhererekane igeze ku gace (Episode) ka 11 inyura kuri YouTube Channel yitwa IRIS RWANDA TV ikaba isohoka buri wa mbere.

REBA IKIGANIRO CYOSE AFIA NA CALVIN BATUGANIRIRA:

Related posts

Yanga wamenyekanye mu gusobanura filime yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Bwa mbere mu mateka, Ikipe yo ku Mugabane wa Afurika igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

Umweyo udasanzwe muri APR FC! Abagera ku 10 bahambirijwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment