Amizero
Amakuru Hanze

USA: Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Umutekano muri Minisiteri y’Ubutabera yeguye ku mirimo ye.

Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe umutekano muri minisiteri y’ubutabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, John Demers, yeguye ku mirimo ye nyuma y’ibirego ko uru rwego rwanetse bamwe mu badepite n’abanyamakuru.

John Demers usanzwe ayobora urwego rushinzwe umutekano muri minisiteri y’ubutabera kuva mu kwezi kwa kabiri 2018, yashyizweho n’uwari umukuru w’igihugu icyo gihe, Donald Trump.

Mu cyumweru gishize, ibitangazamakuru bitandukanye byashyize ahagaragara amakuru yemeza ko muri uwo mwaka wa 2018 uru rwego rwategetse ibigo by’ikoranabuhanga binyuranye, by’umwihariko Apple, kuruha amabanga yose ya telefoni z’abadepite babiri b’Abademokarate(Democrats) bo muri komite y’Umutwe w’Abadepite w’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura inzego z’ubutasi n’amabanga ya telefone z’imiryango yabo.

Aba ni umukuru w’iyi komite, Adam Schiff, n’undi uyikomeyemo witwa Eric Swalwell. Icyo gihe ni bo bari ku isonga muri anketi iyi komite yakoraga ku mikoranire ya Perezida Trump n’Uburusiya bwa Perezida Putin. Uretse aba badepite, urwego rushinzwe umutekano muri minisiteri y’ubutabera rwategetse Apple gutanga n’amabanga yose ya telefoni z’uwari umujyanama mukuru wa Peresindansi mu by’amategeko Don McGahn n’umugore we.

Ibiro ntaramakuru bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika AP, bivuga ko “bidasobanutse impamvu ubutegetsi bwa Trump bwashakaga amabanga y’uyu mukozi mukuru wabwo”.

Urwego rushinzwe umutekano muri minisiteri y’ubutabera rwategetse Apple n’amabanga yose ya telefoni z’abanyamakuru b’ibinyamakuru bibiri bikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika: bane ba New York Times n’abandi batatu ba Washington Post. Bose bari bafite uruhare mu bucukumbuzi ku ruhare Uburusiya bwagize mu matora ya perezida wa Leta zunze ubuwe za Amerika yo mu 2016.

Apple yabwiye kandi AP ko ikeka ko hashobora kuba hari n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga nabyo byategetswe gutanga amabanga ya telefoni z’abantu bagera ku ijana. Muri uru rwego, Microsoft yatangaje ku mugaragaro ko nayo yabitegetswe mu 2017.

Biteganyijwe ko uyu John Demers azava ku mirimo ye burundu ku itariki ya 25 y’uku kwezi kwa 6 (Kamena) 2021.

VOA

Related posts

Menya uko ibisasu rutura bya ‘Himars’ Amerika igiye koherereza Ukraine bikora.

NDAGIJIMANA Flavien

Stive Ballmer yabaye umuntu wa cyenda utunze arenze miliyari 100 z’Amadorali y’Amerika

NDAGIJIMANA Flavien

EURO 2020: Mu mibare, dore ibyo wamenya ku makipe agiye guhurira ku mukino wa nyuma

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment