Amizero
Amakuru Politike Ubukungu Ubuzima

Rwanda-DRC: Perezida Kagame na Tshisekedi mu Mijyi ya Rubavu na Goma

Perezida Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bagiye guhurira mu Burengerazuba bw’u Rwanda i Rubavu aho baza gusura ibice byangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku mpande z’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame aza kwakira Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka wagizweho n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ku wa Gatandatu, Perezida Kagame nawe azasura mugenzi we i Goma, azenguruke muri uyu mujyi areba ibikorwa remezo byangijwe n’iki kirunga mbere y’uko bagirana ibiganiro.

Intumwa z’ibihugu byombi byitezwe ko zizashyira umukono ku masezerano agamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu.

Ku rundi ruhande, hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru kizasoza ibi bikorwa by’abakuru b’ibihugu byombi. Kizaba ku wa Gatandatu.

Guhera ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu Mujyi wa Rubavu hari ibikorwa byo kwitegura uru ruzinduko, aho buri wese yabonaga ko haba hari abashyitsi badasanzwe bagiye kugenderera aka gace.

Ni mu gihe kandi inzego zishinzwe umutekano nazo zagaragaraga muri uyu mujyi ku bwinshi zitegura uru ruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021 ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka nyuma y’uko cyaherukaga mu 2002.

Mu byangijwe n’iki kirunga ku ruhande rw’u Rwanda harimo inzu zirenga 267 zasenyutse kubera umutingito, izindi 859 zirangirika.

Uretse inzu z’abaturage, umuhanda wa kaburimbo ugana ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warangiritse, umusigiti n’ibigo by’amashuri na byo birangirika n’ibindi.

Ikindi ni uko hegitari eshatu zakorerwagaho imirimo y’ubuhinzi mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na RDC zangiritse bikomeye.

Ku ruhande rwa RDC, imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yarangiritse bituma u Rwanda rugira uruhare mu gucanira uyu muturanyi warwo.

Umuyobozi w’ishami rya REG i Rubavu, Butera Laurent, aherutse gutangaza ko bagobotse abatuye i Goma ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga kikangiza ibikorwaremezo byaho.

Ati “Ikirunga cyasenye imiyoboro myinshi ijyana amashanyarazi mu gice kinini cy’Umujyi wa Goma. Badusabye ubutabazi bwihuse bwo kugira ngo tube tubacaniye mu gihe bagitegereje gusana imiyoboro yangiritse. Twahise tubacanira byihuse twifashishije umuyoboro wacu ugera ku mupaka wa “petite barrière”.

Uko kugoboka Goma kwatumye ibikorwa byinshi bidahagarara nk’aho amahoteli yakomeje imirimo yayo, ibitaro bigakomeza gukora, iminara y’itumanaho n’ibindi byinshi.

Ubwo iki kirunga cyarukaga, Abanye-Congo barenga ibihumbi 10 bahungiye mu Rwanda, bakihagera bakirwa neza, barafashwa bahabwa ibyo kurya, bashyirirwaho inkambi, banarindwa icyorezo cya Covid-19 gikomeje guca ibintu.

Perezida Tshisekedi yaherukaga mu Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo yitabiraga Inama y’ubuhuza yari irimo na mugenzi we wa Angola ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda. Ni bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bagiye guhurira ku mupaka y’ibihugu byabo.

Perezida Kagame na Tshisekedi baherukaga guhurira mu Bufaransa muri Gicurasi 2021/Photo Internet.

Src.: IGIHE

Related posts

DRC: Leta yitiranyije imyotsi y’amakara n’iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhinzi yatumye Ububirigi bwigarurira ubutaka bw’Ubufaransa

NDAGIJIMANA Flavien

Abatuye Rubavu basabwe kuba maso kubera umugambi mubisha wa FDLR.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Bimenyimana Jean Damascene June 25, 2021 at 12:27 PM

Ni bahuze turebe ko imigi yacu itere imbere.

Reply
Mabe June 25, 2021 at 1:48 PM

Komeza utubanire Muzehe wacu Paul Kagame. Ni ukuri uyu mu Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Tshisekedi) ni umuntu w’umugabo kuko aho agiriyeho yahinduye byinshi agaragazako akeneye Ibihugu by’inshuti kandi bishoboye nk’u Rwanda.
Umubano ukomeze usagambe n’abakinangiye bazagera aho bemere dukorane

Reply
Paccy June 25, 2021 at 1:50 PM

Ntureba umuturanyi mwiza. Asyiwe !!!! Ba bandi ba Ruguru iriya n’epfo iyo ngiyo nibashaka bazarorere n’ubundi ntacyo bafite Tshisekedi adafite !!!

Reply

Leave a Comment