Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Gicumbi: Umukobwa w’imyaka umunani yishe musaza we amukubise majagu.

Kuwa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka umunani wo mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru yishe musaza we w’imyaka itanu amukubise isuka mu mutwe.

Aya mahano atagambiriwe yabereye mu Murenge wa Ruvune, Akarere ka Gicumbi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, umwana wapfuye akaba yari umuhungu mu gihe uwamwishe ari umukobwa.

Amakuru yamenyekanye kuri ubwo bwicanyi busa nk’amayobera, avuga ko uwo mukobwa atari agambiriye kwica musaza we, ahubwo ko abo bana bakinishaga isuka yo mu bwoko bwa majagu nyina yari avanye mu murima muri uwo mugoroba.

Ngo nyina w’aba bana akiva mu murima, yahise ajya mu turimo two mu gikoni, abana basigara hanze bonyine kuko ngo n’umugabo atari yagatashye, muri uko gusigara bonyine, bakina na ya majagu ari nayo yabaye intandaro y’ibyo byago byagwiriye umuryango wabo.

Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Ruvune, bwana Iyamuremye Innocent yemeje aya makuru, avuga ko bayamenye ahagana saa moya z’ijoro (19h00) ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023 gusa yirinda kugira byinshi atangaza (Igihe).

Related posts

M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi n’ubwo FARDC yigamba kuzana abakomando bashya.

NDAGIJIMANA Flavien

Icyemezo cya CAF kuri Stade Huye cyateye akanyamuneza abanyarwanda benshi.

NDAGIJIMANA Flavien

“Ingabo za Leta nizo zaduteye mu birindiro byacu, tubaha isomo rikomeye”: Umuvigizi wa M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment