Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Trending News Ubuzima

Uganda: Umugabo yarwanye n’intare arayica, bamwe bati ni ‘Dawidi’ abandi bati ni ‘Samusoni’ [AMAFOTO].

Ku rukuta rwa Twitter, hakomeje gukwirakwizwa amafoto y’umugabo bivugwa ko ari uwo mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, aho bivugwa ko yishe intare yari hafi y’urugo rwe ariko nayo ngo ikamusigira ibikomere byinshi byatumye anajyanwa kwa muganga ngo yitabweho .

Kuri Konti y’uwitwa Rickykagino96, yashyizeho ubutumwa bugira buti: “A man from CMS l Ganga district eastern Uganda is nursing wounds after fighting a lion he met near his home and killed it”, bishatse kuvuga ngo: “Umugabo wo mu Karere ka Ganga mu Burasirazuba bwa Uganda, ari kuvurwa ibikomere yagize ubwo yarwanaga n’intare ubwo yahuraga nayo hafi y’urugo rwe”.

Abakoresha Twitter bamutangariye cyane, batangira kumugereranya na Samusoni uvugwa muri Bibiliya kuko nawe ngo yari afite imbaraga ndetse ngo akaba yaricaga ibisimba yemwe adasize n’intare. Hari kandi n’abamugereranyije na Dawidi wishe Goliyati kandi mu bigaragara atarashoboraga no gupfundura udushumi tw’inkweto ze, haba mu mbaraga, icyubahiro ndetse n’ibigango urebeye inyuma.

Aya makuru avuga ko ubwo uyu mugabo yagendagendaga hafi y’urugo rwe, yabonye iyi nyamaswa y’inkazi ndetse ifatwa nk’Umami w’ishyamba iri hafi aho, maze ngo ubwo yashakaga kumushodoka, atangira kwirwanaho, nawe ngo ayereka ko umuntu atari uwo gupfa kwisukira. Yayisesetse ukuboko mu kanwa, agucengeza mu muhogo ari nako ashegesha ibyo ahura nabyo byose, ngo kugeza ubwo yageze ku nyama zo mu gituza arazicagagura, iranegekara.

Gusa ngo nubwo yakoze ibyo, nayo yamuteraguye inzara hose, uhereye mu isura, ndetse ukuboko kwe ikaba yaragukacanze ku buryo ngo bizasaba kuvurirwa mu Bitaro byisumbuye byaba ngombwa kukaba kwanacibwa. Kubera ibyo bikomere, ngo yahise ajyanwa kwa muganga n’abaturanyi bahageze bakamusanga avirirana ariko ngo babanza kwifatira amafoto y’uwo mutumbi w’intare gusa bakabikora bigengesereye kuko ngo batemeraaga ko yapfuye kuko ngo batiyumvishaga uko umuntu umwe yakwifasha intare.

Kuba umuntu yakwica intare adakoresheje intwaro si bishya muri Africa y’Iburasirazuba, kuko ngo mu myaka ya za 90 mu Burasirazuba bw’u Rwanda, hafi ya Parike y’Igihugu y’Akagera hari undi mugabo nawe wigeze kurwana nayo, birangira ayishe urupfu rujya gusa neza n’uru rwo muri Uganda.

Umutumbi w’intare ushungerewe n’abatari bacye
Uyu mugabo yakoze amateka

Related posts

Umunyezamu wa Rayon Sport n’Amavubi Kwizera Olivier yatawe muri yombi.

NDAGIJIMANA Flavien

Amashusho y’indirimbo ‘WHY’ ya The Ben na Diamond yari ategerejwe igihe kirekire yasohotse. [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

DRC: Depite Safari ukomoka i Masisi yasabye EACRF kureka kuba indorerezi kuri M23.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Tumusiime Charles April 11, 2022 at 6:29 AM

Uyu mugabo ararenze pe !!! Kwica intare !! Cyangwa se afite izindi mbaraga zidasanzwe zikaba ari zo zamukoresheje ??!! Bigaragarako n’ubwo nawe afite ibisebe ariko azabaho ntabwo biriya byatuma apfa !!! Imana ikomeze kurinda abantu yiremeye

Reply

Leave a Comment