Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Ubutabera Umutekano

Kigali: Polisi yafashe uwashakaga kujya gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mata 2022, Polisi y’u Rwanda, RNP, yafashe uwitwa Manirafasha Jean Bosco w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho kujya gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo mu izina ry’undi. Yafatiwe ku Muhima ahari hagiye gukorerwa ikizamini hifashishijwe ikoranabuhanga (online).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko yafashwe afite ibyangombwa by’undi yashakaga gukorera ikizamini.

Yagize ati: “Manirafasha yafashwe ubwo abapolisi basuzumaga ibyangombwa by’abagiye gukora bamugezeho basanga afite indangamuntu iri mu mazina ya Michel Higiro utuye mu mu Murenge wa Rutunga Akarere ka Gasabo, ari nawe yari agiye gukorera”.

CP Kabera yagiriye inama abantu bose biha gushaka kujijisha ngo bakorere abandi ibizamini kubireka kuko birangira bafashwe kandi bagafungwa.

Ati: “Nta muntu n’umwe wemerewe kujya gukorera undi ikizamini, ni icyaha. Iyo wiyemeje gukora icyaha ubwo uba ugomba no kwirengera ingaruka uzahuriramo nazo, kuko iyo ufashwe urafungwa kandi igihe kitari gito”.

Yakomeje agira inama abifuza kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga kwiga neza amategeko y’umuhanda mbere yo gukora ibizamini bakirinda abababwira ko bazabona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga ari uko batanze amafaranga ya ruswa cyangwa ngo abandi babibakorere.

Manirafasha akimara gufatwa yavuze ko yari yemerewe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 (40,000Frw) amaze gutsinda neza ikizamini, akaba yari yamaze kwakira ibihumbi 10 mbere yo gutangira gukora.

Uyu Manirafasha si ubwa mbere afatirwa mu byaha nk’ibi kuko mu 2020 yafashwe agafungwa amezi 6 azira icyaha nk’iki.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Sitasiyo ya Nyarugenge ngo hakurikizwe amategeko.

Ingingo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha .

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5,000,000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RNP

Related posts

Manchester united yasinyishije Jadon Sancho wa Borussia Dortmund

NDAGIJIMANA Flavien

FARDC yongeye kugaba ibitero kuri M23 nyuma y’iminsi y’agahenge.

NDAGIJIMANA Flavien

Urupfu rw’Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly rwashenguye benshi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment