Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Kwitabira iyimikwa ry’Umutware w’Abakono byatumye Visi Perezida wa Sena asaba imbabazi.

Mu nama nyunguranabitekerezo y’Umuryango FPR-Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru, abari bitabiriye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono basabye imbabazi, muri aba hazamo na Visi Perezida wa Sena, madame Nyirasafari Esperance, wavuze ko yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abakono nk’inshuti y’uwari ugiye kwimikwa, avuga ko mu buzima busanzwe, atari umukono.

Yagize ati: “Ni amakosa akomeye nakoze nk’umunyamuryango [wa FPR] ndetse n’umuyobozi mu nzego nkuru z’Igihugu yo kudashishoza nkitabira uriya muhango ku buryo ndimo abo twari kumwe twabivuzeho tubona ko uko bimeze atari byo yemwe bituma tunataha kare turabisiga ariko sinabashije no kubivuga ngo ngaragaze uburyo ibyakozwe atari byo. Ni amakosa akomeye nakoze nkaba nongera kubisabira imbabazi Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wacu n’abanyarwanda”.

Madame Nyirasafari yavuze ko yagizweho ingaruka n’amateka Igihugu cyanyuzemo, ko adashobora gushyigikira icyatanya abanyarwanda.

Ati: “Kuba rero narabigiyemo mu by’ukuri ni ukudashishoza kandi nabyo ni amakosa akomeye. Nkaba niyemeza kujya nshishoza kurushaho, ikindi ni uko ibyakozwe, hari n’ahandi bikorwa, ntabwo rwose bikwiriye.”

Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yavuze ko na we yitabiriye. Yasobanuye ko nk’umuyobozi hari ingaruka ubwitabire bwe bushobora kugira.

Ati: “cya mbere ni ikimenyetso cy’umurengwe n’abantu kwibagirwa vuba. Nk’umuyobozi, kiriya gikorwa ntabwo cyadutunguye, twari tubizi ko kizaba, ariko ntabwo habayemo kugisha inama, gukurikirana, gushishoza, ntabwo habayeho kureba icyakurikira kuba abantu hagati ya 600 na 700 bahuriye hamwe, bishyize hamwe nk’abakono, bibagiwe abandi kugira ngo icyo kintu gihabwe urubuga”.

Yavuze ko ikintu kibi bacyambitse umwambaro mwiza, ku buryo nk’abayobozi bacyitabiriye hari umwambaro mwiza bacyambitse.

Ati: “Ubu mu kwezi gutaha, hari abandi bari kuzahura, bishyize hamwe […] nagize amahirwe y’uko bimaze kumenyekana, Umukuru w’Igihugu yafashe akanya ko gutumiza abantu bake, yaratwigishije, araduhanura, atwereka amakosa turimo”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko atanyuzwe n’ibyo Visi Meya wa Musanze yavuze, ko atigeze asaba imbabazi mu magambo.

Ati “Numvise ijambo rya Visi Meya wa Musanze, ku bwanjye, ntabwo nanyuzwe. Akwiriye kubanza gusaba imbabazi. Noneho biriya asobanura bigasobanurwa n’uko yasabye imbabazi kuko aha tuhahuriye ku bumwe bwacu. Ntabwo wajya kuvuga amagambo ari aho gusa utabanje kujya ku kibazo nyir’izina.”

Visi Meya Rucyahana yongeye asubirana ijambo ati “Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi imbabazi kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w’umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.”

Bishop John Rucyahana witabiriye iki gikorwa yavuze ko na we yitabiriye, ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.

Ati “Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire […] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z’abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.”

Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.

Ati “Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n’abantumiye, n’inshingano umutware w’abakono n’abakono bafite mu kubaka u Rwanda.”

Visi Chairman wa FPR Inkotanyi, Uwimana Consolée, yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda aribwo bwashyizwe imbere, bityo ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwibona mu moko uko yasobanurwa kose. Yavuze ko umutware w’abakono akuweho.

Ati “Ntabwo rero nyuma y’amateka tuzi ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’amasomo twahawe, twakagombye kuba twemera ko iby’ubwoko nubwo twabyita bito nk’ibyo twabonye by’abakono bikomeza kuba mu gihugu turebera.”

Umuhango wo kwimika Umutware w’abakono wabaye tariki ya 09 Nyakanga 2023 ubera mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, gusa bikaba byaramenyekanye neza nyuma y’itangazo ry’Umuryango FPR Inkotanyi ryo kuwa 18 Nyakanga 2023 ribyamagana.

Visi Perezida wa Sena ni umwe mu basabye imbabazi nyuma yo kwitabira iyimikwa ry’Umutware w’Abakono/Photo Internet

Related posts

Drone ‘CH-4’ ya FARDC yangije ibikorwa rusange yica n’inka mu bice bigenzurwa na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Umukomando ufite ipeti rya Lieutenant Colonel muri FARDC yafatiwe ku rugamba muri Kibumba.

NDAGIJIMANA Flavien

Umujyi wa Goma urinzwe n’abarinda Perezida hirindwa ko M23 yawigarurira.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment