Amizero
Amakuru Politike

Rubavu: Perezida Paul Kagame yakiriye Tshisekedi wa DR Congo wasuye u Rwanda.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, watangiye uruzinduko rwe rw’umunsi umwe mu Gihugu cy’abaturanye ndetse kivandimwe cy’u Rwanda.

Abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku Mupaka munini wa La Corniche mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021 mu masaha ya nyuma ya Saa sita.

Ahagana saa Sita na 54 (12h54) ku isaha ya Kinshasa, saa saba na 54 (13h54) ku isaha ya Kigali, ni bwo Perezida Tshisekedi yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda avuye mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’Umujyi wa Rubavu yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma yo kwakirwa i Rubavu, Perezida Tshisekedi yahise atwarwa mu modoka na Perezida Kagame, berekeza muri uyu mujyi aho bagiye gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa 22 Gicurasi 2021.

Mu bikorwa byangijwe n’umutingito wakurikiye iruka rya Nyiragongo harimo: imihanda yaba iya kaburimbo n’iy’igitaka, inzu zigerekeranye zizwi nk’amagorofa, inzu zisanzwe z’ubucurizi, inzu z’abaturage, ibigo by’amashuri, ibitaro bikuru bya Gisenyi. Ibyinshi muri ibi byangijwe n’umututu wiyashije mu Mujyi uva hafi ku kirunga neza, ugera ku kiyaga cya Kivu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, Perezida Kagame nawe asura mugenzi we mu Mujyi wa Goma, aho biteganyijwe ko basura ibikorwa bitandukanye byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Amafoto ku mupaka:

Perezida Kagame na Tshisekedi/Photo Igihe

Related posts

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke ahagararira Uganda mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Imodoka yavaga i Rubavu ijyanye inzoga i Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro.

NDAGIJIMANA Flavien

Bose babireba, Vestine na Dorcas basubiranye na Murindahabi Irene. Abagambanyi barajya he ?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment