Amizero
Amakuru Imyidagaduro

Ayabasore: Umuvugo mushya wa Junior Rumaga utamaza abasore b’inkoramahano

Junior Rumaga, umwe mu basizi b’abahanga mu Rwanda, kuri uyu wa kane yasohoye umuvugo ugaragaza amaco n’urucabiranya abasore bifashisha mu gushaka gushora abakobwa mu mibonano mpuzabitsina mbere y’uko bakora ubukwe.

Rumaga ugaragaza ubuhanga mu busizi akenshi budakunze kugirwa n’abari mu kigero cye, amenyerewe mu gukoresha amagambo akagashe ariko kandi atondetse ku buryo bwa gihanga.

Yagize ati: “Muri uyu muvugo ngaragaramo nk’umusore uri gukuyakuya umukobwa ngo amuganishe mu kuryamana nawe. Gusa ku mikarago iganisha ku mucutso mwereka ko ari ikizamini namuhaga ngo ndebe ko yahawe uburere bukwiye umwari w’u Rwanda. Ikizamini aragitsinda rero nanjye nkamusezeranya kumujyana, akambera mutima w’urugo.”

Rumaga avuga ko ibikubiye muri uyu muvugo bigaragaza ishusho y’ibiriho muri iyi minsi, aho usanga abasore benshi bashaka gukoresha abakobwa imibonano mpuzabitsina mbere y’uko bashyingirwa, rimwe na rimwe ugasanga nta na gahunda yo kuzabana nabo bafite. Imvugo ikunze gukoreshwa muri ibi ni “ugusogongera”, ibintu Rumaga ahamya ko bihabanye n’umuco nyarwanda.

Junior Rumaga avuga ko kwandika umuvugo bitamutwara umwanya munini, ngo kuko icyo akora ari ukureba uburyo abantu babayeho mu muryango mugari, kuko ngo inganzo ye ayikomora ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda. Yavuze ko yiteguye gushyira hanze imivugo byibuze 12 muri uyu mwaka.

Mu mashusho y’umuvugo Ayabasore kandi hagaragaramo umusizikazi Ruth Bahati. Rumaga yasobanuye ko icyari kigambiriwe mu gukoresha ijwi ry’umukobwa mu muvugo we ari ukwibutsa ko burya n’abakobwa bafite ubushobozi bwo kwandika imikarago ikubiyemo amagambo meza kandi yuje ubutumwa. Ati: “icyifuzo cyanjye ni uko uyu muvugo watuma n’abandi bakobwa bitinyuka bakandika iyabo mivugo ikubiyemo nabo uko babona amaco n’urucabiranya bikoreshwa n’abasore bagggamije kubashora mu mibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe.”

Junior Rumaga yari aherutse gusohora umuvugo yise Umugore si umuntu, ukaba urata imbaraga z’abagore ndetse ukanagaragaza uburyo rimwe na rimwe abagize umuryanggo mugari bibeshya ku mugore. Mu yindi mivugo ye he harimo Wumva ute, Tugane iwacu, Ivanjiri n’iyindi.

Related posts

USA: Imbwa za President Joe Biden zakuwe muri White House kubera amahane.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Marshall Mushaki yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uritegereza” yari amaze umwaka urenga ategura. [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Imbogo ebyiri zari zatorotse Parike y’Ibirunga zarwanye ziricana [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment