Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

APR FC yanyagiye Rutsiro FC 6-0 inashyikirizwa igikombe cya PNL

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, ku kibuga mpuzamahanga cya Huye, habereye umuhango wo gushyikiriza APR FC igikombe cya Shampiyona 2020/2021 yegukanye nyuma yo kunyagira Rutsiro FC ibitego 6-0, AS Kigali yegukana itike ya CAF confederations cup itsinze Police FC 2-0.

Ni umukino wabaye ku isaha ya 15h30 ku kibuga mpuzamahanga cya Huye, aho ikipe ya APR FC yari yakiriye Rutsiro FC maze iyinyagira ibitego 6-0 binayihesha igikombe kuko AS Kigali zanganyaga amanota yari yatsinze ariko ikarushwa na APR FC ibitego 8 izigamye. 

Kimwe n’indi mikino yose, uyu mukino wanyuze kuri Televiziyo y’igihugu wakinwe nta bandi  banyamakuru bawukurikirana nk’imwe mu ngamba zigamije guhangana n’ikwirakwira rya Covid19.

Ni ibitego byinjijwe na Bizimana Yannick ku munota wanjije igitego cya mbere ku munota wa 25 ndetse asongamo ikindi ku munota wa 39, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Ubwo amakipe yombi yari avuye kuruhuka, APR FC yakomeje gusatira bityo Yves Mugunga ayibonera  igitego cya gatatu ku munota wa 49. Rutsiro FC yakomejwe kotswa igitutu bituma Maombi Jean Pierre wa Rutsiro yitsinda igitego ku munota wa 60, mu gihe ibitego bibiri byanyuma byinjijwe na Ndayishimye Dieudonne ku munota wa 80 ndetse na Byirngiro Lague ku munota wa 88.

Ku rundi ruhande, AS Kigali yegukanye umwanya wa 2 nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-0, ibitego byinjijwe na Hussein Shaban (Tchabalala) ndetse na Nkinzingabo Fiston. Ibi byatumye AS Kigali isoza ku mwanya wa 2 n’amanota 19 inyanga na APR FC ya mbere ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye.

Uko indi mikino yo mu makipe 8 ahatanira igikombe yagenze
Uko imikino yo mu makipe 8 ahatanira kutamanuka yagenze

Uko amakipe 8 ya mbere ahagaze ku rutonde ndakuka:

1. APR FC Amanota 19

2. AS KIGALI Amanota 19

3. Espoir FC Amanota 10

4. Police FC Amanota 8

5. Marines Amanota 7

6. Rutsiro Amanota 6

7. Rayon Sports Amanota 5

8. Bugesera FC Amanota 4

Related posts

Perezida wa Iran yakoze impanuka ya kajugujugu aburirwa irengero.

NDAGIJIMANA Flavien

Abasaga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

NDAGIJIMANA Flavien

Menya byinshi ku munsi mukuru wa Eid al-Fitr bakunze kwita ‘Irayidi ntoya’.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment