Abana icyenda bavukiye icyarimwe mu gihugu cya Mali, bakaba ari bo bonyine ku Isi babashije kubaho bose nyuma yo kuvuka icyarimwe, bamaze kuzuza imyaka itanu y’amavuko, ubu bakaba bageze ku ntambwe nshya mu buzima bwabo yo gutangira ishuri.
Aba bana, bavukiye ku babyeyi bitwa Halima Cissé na Abdelkader Arby, bamenyekanye ku Isi yose tariki ya 04 Gicurasi 2021, ubwo bavukaga ari icyenda icyarimwe, bakaba ari bwo bwa mbere byari bibayeho ko abana icyenda bavuka icyarimwe bose bakabasha kubaho.
Nyuma y’imyaka itanu, aba bana bane b’abahungu n’abakobwa batanu bakomeje gukura neza, bafite ubuzima bwiza kandi bagaragaza ibyishimo byinshi. Ubu baritegura gutangira ishuri, bikaba ari indi ntambwe ikomeye mu buzima bwabo.
Nyina wabo Halima Cissé yavuze ko abana be babanye neza cyane, bakundana kandi bamara igihe kinini bakinana. Ati: “Abana babanye neza cyane hagati yabo ndetse n’umukobwa wabo mukuru. Hari igihe bagirana utuntu duto two kutumvikana nk’abandi bana bose, ariko muri rusange barakundana kandi baritaho cyane.”
Yakomeje avuga ko buri mwana afite imiterere ye bwite: “Buri mwana afite imyitwarire itandukanye. Hari abafite imbaraga cyane kandi bakunda kugaragaza amarangamutima, mu gihe abandi batuje kandi bakunda kwitegereza. Biratangaje kubona uko batandukanye ariko bagakomeza kuba umwe.”
Ku bijyanye n’ubuzima bwabo muri rusange, nyina yavuze ko bameze neza cyane: “Abana bameze neza cyane, barakomeye, bafite ubuzima bwiza kandi bishimye. Turashimira Imana cyane.”
Yakomeje avuga ko bagiye gutangira ishuri vuba, bikaba ari intambwe nshya kandi ishimishije ku muryango wose: “Bazatangira ishuri vuba, kandi ni intambwe ikomeye kuri bo. Twebwe nk’ababyeyi, turibanda ku burezi bwabo ariko tunabareka bakomeza kwishimira ubwana bwabo.”
Mu ntangiriro, abaganga bari batekereje ko Halima atwite abana barindwi. Gusa nyuma y’uko ajyanwe muri Maroc kuvurirwa byihariye, basanze harimo n’abandi babiri, bityo aba bana bose icyenda bavukira rimwe binyuze mu kubagwa (Caesarean section) ku byumweru 30 by’inda.
Nyuma yo kuvuka, aba bana babanje kwitabwaho cyane n’abaganga mu mujyi wa Casablanca, aho bari batuye igihe kinini bahabwa ubuvuzi bwihariye mbere yo gusubira iwabo muri Mali.
Aba bana batanu b’abakobwa n’abahungu bane bitwa Bah, Oumar, Elhadji, Mohammed VI, Fatouma, Adama, Hawa, Oumou na Kadidia, bakomeje gukurira mu murwa mukuru Bamako, bitabwaho n’ababyeyi babo ndetse n’abandi babafasha.
Se wabo, Abdelkader Arby, yashimiye cyane Leta ya Mali ku bufasha yatanze mu rwego rw’amikoro ku muryango we. Yagize ati: “Ni akazi kenshi kubitaho, ariko Imana yaduhaye uyu mugisha izadufasha kubarera no kubitaho.”
Igihe bavukaga, buri mwana yapimaga hagati ya garama 500 na kilogarama imwe, bityo bisaba ubuvuzi bwihariye mu mezi ya mbere y’ubuzima bwabo.
Uko imyaka yagiye ishira, amakuru yatangwaga n’inzego zinyuranye agaragaza ko aba bana bakomeje gukura neza, buri wese agaragaza imico ye, kandi bose bafite ubuzima bwiza n’ishyaka ry’ubuzima.

