Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yageze i Kigali

Perezida wa Repubulika Yiyunze ya Tanzania, madame Samia Suluhu Hassan yageze i Kigali aho yitabiriye Inama yiga ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri no guhanga ibishya muri uru rwego muri Afurika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, ni bwo Perezida Samia Suluhu Hassan yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Akigera ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi.

Perezida Samia Suluhu Hassan yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku mukoreshereze y’ingufu za nekeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa /NEISA), iganirirwamo uburyo izo ngufu zakemura ibibazo by’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.

Ni inama y’iminsi ine, ihurije hamwe abayobozi b’Ibihugu, aba Guverinoma, Abaminisitiri b’Ibikorwa remezo n’Ingufu, abafata ibyemezo, abashoramari, abahanga mu bya nekeleyeri, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ingufu.

Kubera ko nekeleyeri ari ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare n’ibya gisivili, riragenzurwa cyane, bikaba bisaba ko ibyo ukora bigomba kuba bizwi, ukorera ku mugaragaro kandi ufite ubushobozi bwo kuyifata no kuyicunga neza.

Kuva mu 2018, mu Rwanda hatangiye gushyirwaho amategeko, amabwiriza no kongerera ubushobozi ikigo cy’Igihugu ngenzuramikorere (RURA) kugira ngo gikomeze kibe ikigo kigenzura gifatanyije n’ibigo mpuzamahanga, hashyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), gishinzwe guhuza ibyo bikorwa, hanasinywa amasezerano n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za Atomike, mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa imishinga ishingiye ku ngufu za nekeleyeri.

Ibi byiyongeraho kuba kuva muri icyo gihe, u Rwanda rumaze kohereza abanyeshuri barenga 200 hirya no hino ku Isi, kwiga ibijyanye n’ingufu za nekeleyeri, hamwe n’ishami rya Nikeleyeri ryatangijwe muri Kaminuza y’u Rwanda.

Iyi nama irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, kuko iheruka kuhabera muri Nyakanga umwaka ushize (2025), iba igamije gufasha Afurika kuva ku rwego rwo kuvuga gusa ku mishinga ya Nikeleyeri ikagera ku rwego rwo kuyishyira mu bikorwa no kuyishoramo imari.

Related posts

Kera kabaye Isoko rya Gisenyi ryari rimaze imyaka 15 ryubakwa ryatashywe ku mugaragaro

ISHIMWE Elyse Naise

DR Congo: Ingabo za SADC zakangishije M23 kuyigabaho ibitero byo kuyirandura.

N. FLAVIEN

Amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa yine mu Mujyi wa Kigali, ibitaramo n’imikino y’amahirwe nabyo birakomorerwa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777