Amizero
Amakuru Amakuru mashya Politike Uburezi Umutekano

Perezida Kagame yasabye ba Ofisiye 108 basoje amasomo i Nyakinama kurangwa n’ubutwari

Perezida Paul Kagame akanaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda RDF, yasabye ba Ofisiye Bakuru 108 barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama kurangwa n’ubutwari, ubushishozi ndetse no kugira intego ibayobora mu nshingano zabo za buri munsi.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026, mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku basoje ayo masomo wabereye mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo amasomo bahawe yabongereye ubumenyi n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bikomeye, hari indangagaciro eshatu z’ingenzi buri muyobozi agomba kwitoza ku giti cye.

Yagize ati: “Hari ibintu ishuri ridashobora kubigisha, ahubwo mugomba kwitoza ubwanyu. Icya mbere ni ubutwari. Ntabwo buri gihe muzabona ibisubizo cyangwa icyizere cy’ibizakurikiraho, ariko ubutwari ni bwo bufasha umuyobozi gufata ibyemezo bikwiye n’ubwo haba hari urujijo cyangwa igitutu.”

Yakomeje avuga ko icya kabiri ari ubushishozi mu gufata ibyemezo, asobanura ko uko inshingano ziyongera ari na ko ingaruka z’ibyemezo bifatwa ziba nyinshi. Ati: “Ubushishozi bwubakwa n’uburambe, gukorana n’abandi ndetse no kwemera kwigira ku makosa kugira ngo umuntu abashe gukosora aho bikenewe.”

Perezida Kagame yavuze ko ikintu cya gatatu ari intego isobanutse umuntu aba aharanira. Yagize ati: “Intego ituruka ku kumenya neza icyo urwanira. Ku Rwanda, iyo ntego ishingiye ku kurinda abaturage bacu n’ubusugire bw’igihugu cyacu, no gukomeza urugendo rwo guhindura igihugu cyacu.”

Umukuru w’Igihugu yibukije bariya ba Ofisiye ko ikibazo kitakiri ukumenya niba bashoboye kuyobora, ahubwo ko ari uburyo bazakoresha ubwo buyobozi. Ati: “Izi ndangagaciro uko ari eshatu zigomba kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi kandi zigahora zongererwa imbaraga.”

Perezida Kagame yanibukije aba basirikare ko izina n’icyizere Ingabo z’u Rwanda zifitiwe bitigeze biboneka ku bw’impanuka, ahubwo ko byubatswe mu myaka myinshi binyuze mu murava, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga.

Yanabibukije kandi ko isi ikomeje guhinduka bitewe n’ikoranabuhanga rishya rigenda rigaragara n’ibibangamiye umutekano bishya, bityo ko abasirikare bagomba gukomeza kwiga no kwiteza imbere. Ati: “Mugomba kuyobora mufite ubunyangamugayo kandi ntimuzigere muhagarika kwiga no kwiteza imbere.”

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, yavuze ko abanyeshuri 110 ari bo bari batangiye amasomo, ariko babiri muri bo ntibabasha kuyarangiza kubera impamvu zitandukanye.

Mu barangije harimo ba Ofisiye 20 baturutse mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda, mu gihe abandi bose ari abo mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri uwo muhango kandi, Perezida Kagame yashimiye Ibihugu byohereje ba Ofisiye babyo kwiga mu Rwanda, avuga ko umubano n’ubufatanye byubakwa hagati yabo bifasha mu kongerera imbaraga ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Yanashimiye abarimu b’iri shuri n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwabo mu gutuma iri shuri rikomeza gutanga amasomo ku rwego rwo hejuru.

Mu bahembwe nk’abahize abandi mu masomo muri uyu muhango, umwanya wa mbere wegukanywe na Lt. Col. Walter Kageruka wo mu ngabo z’u Rwanda, RDF.

Related posts

APR FC yabaye iya nyuma mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi yateguye

KALISA

Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhindura amazina ya KAREKE EPA Alliance.

N. FLAVIEN

Menya bimwe mu byo abantu bakunze kwicuza mbere yo gupfa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777