Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Iyobokamana Uburezi Ubuzima

Nyamasheke: Mwarimukazi wamugaye amaguru arasaba ubufasha bwo kwivuza kugirango akomeze kwigisha abana.

Umwarimukazi witwa Nyirangirinshuti Lucienne wo mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karengera, arasaba buri wese ufite umutima w’impuhwe ko yamufasha akabona amafaranga byibuze atari munsi ya Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000 Frw) kugirango ayifashishe yivuza uburwayi bw’amaguru bwamufashe mu 2008.

Uyu mubyeyi w’abana bane, utuye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Higiro, Umurenge wa , Akarere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, aganira na AMIZERO.RW yavuze ko imitungo yose yamushizeho kuko kuva muri 2008 yafatwa, ntako atagize ngo yivuze ndetse ko ahashoboka hose hajyanye n’ubushobozi bwe yahageze ariko ngo bakamubwirako akeneye ubuvuzi buri ku rundi rwego.

Yagize ati: “Amagufwa y’amatako yose yaramunzwe byizanye ku buryo ntashoboraga kugenda ahubwo banteruraga cyangwa se aho mboneye akagare nkakicaramo nkabasha gusunika iminsi. Kuri ubu uko biri kuko nagerageje uko nshoboye naka inguzanyo ahashoboka hose mbasha kwivuza itako rimwe, bararibaga bashyiramo akuma ubu mbasha kugendera ku mbago ebyiri ariko ko karakandagira bucye bucye. Urumvako mbonye ubundi bushobozi nasubirayo bakambaga n’aka kandi nkareba ko nibura umusonga wakoroha”.

Uyu mubyeyi avuga ko muri uku kwivuza, yagurishije imitungo yari afite, asaba inguzanyo mu bigo by’imari ngo na n’ubu akaba acyishyura kugirango arebeko yakira. Gusa ngo aho bigeze nta bushobozi na mba yabona ari nayo mvano yo kwiyambaza buri wese wakumva amugiriye impuhwe ndetse azigiriye n’abana b’Igihugu kuko yumva agishoboye kurerera Igihugu mu gihe amaguru ye yaba yongeye gukandagira neza.

Ati: “Uku uri kumbona nivuje mu bitaro bya Kibogora ariko aka kuma kaguriwe i Kigali. Kugirango mbone akandi rero kajya mu rindi tako ni aha buri wese kuko njye ntegereje Imana yonyine nta kindi nirengeje”.

Nk’umukozi wa Leta ndetse ufite aho abarizwa, twamubajije niba hari ubufasha yaba yarahawe n’inzego kuva ku Kigo kugera ku Karere, atubwirako ngo abifashijwemo n’ikigo akoraho n’Umurenge, bigeze bagerageza kubusaba ku Karere ariko ngo bishoboke ko ubutumwa butabagezeho.

Ati: “Icyo gihe ku Murenge bagombaga kwandikira Akarere kacu ka Nyamasheke bansabira ubufasha ariko bishobokeko ubwo butumwa butagezeyo. Gusa mbere yaho ubwo nari mu Bitaro i Kibogora, imodoka y’Akarere niyo yamfashije kugera mu rugo. Gusa kuri ubu baramutse bandwanyeho byamfasha”.

                                        Mayor wa Nyamasheke/Photo Internet.

Mu gushaka kumenya niba hari icyo Akarere ka Nyamasheke kaba kiteguye gufasha uyu mwarimukazi, WWW.AMIZERO.RW yavuganye kuri telephone n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamasabo Appolonie, avuga ko uyu mwarimukazi adakwiye kurembera mu rugo kandi afite Igihugu cyiza gikunda abaturage bacyo ndetse umuturage akaba aza ku isonga, bityo ko yashaka uwo atuma ku Murenge we nabo bakihutira kugeza dosiye (dossier) ye ku Karere.

Yagize ati: “Abarwayi tubafasha kwivuza rwose. Lucienne yazareba uwo yohereza ku Murenge atuyemo, ukamusabira ku Karere tukamwunganira akabasha kwivuza ubuzima bugakomeza”.

Uyu mubyeyi (Lucienne) washakanye na Nyirimpuhwe Oscar, bakaba bamaze kubyarana abana bane, yafashwe mu mwaka wa 2008, biza yumva ari utuntu tworoheje twizanye, yakivuza ngo bakamubwirako nta ndwara. Yakomeje kubana nabwo, akomeza akazi ari nako aribwa, bigeze muri 2020 araremba ku buryo no gukandagira byanze atangira kugendera hasi nk’umwana w’uruhinja. Yagerageje kwivuza, ngo mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bamuca Miliyoni 15 (15,000,000Frw) kugirango bamuhe insimburangingo z’amaguru yombi ariko abura ubushobozi. Muri icyo gihe ngo nibwo yasubiye ku Bitaro bya Kibogora, bamubwira ko hari akuma kagura Miliyoni 3.5 bamushyirira mu itako kagasimbura igufwa ngo niko kugatumiza i Kigali ariko kubera ubushobozi bucye abura ayo kugura akandi ngo amaguru yose agendere rimwe.

Kuri ubu Nyirangirinshuti Lucienne agendera ku mbago ebyiri, akabasha kugera no ku kazi ariko akahagera nk’uburyo bwo gukora Siporo kuko kwigisha byo bitashoboka.

HARI UBUFASHA UKENEYE GUHA NYIRANGIRINSHUTI Lucienne cyangwa se ushaka kuvugana na we, wamubona kuri: +250786791860.
Iyo atogagira akora ka Siporo gacye agendera ku mbago ebyiri.
Uretse Imana yonyine yizeye naho ubundi ngo nta bushobozi na mba asigaranye.

Related posts

Football: Ferwafa yatangaje ingengabihe y’imikino ya shampiyona

NDAGIJIMANA Flavien

Karidinari Kambanda yakiriwe na Perezida Evariste Ndayishimiye.

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Inkongi y’umuriro yibasiye Ikigo cy’ishuri ihitana umwana umwe.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Gasana Janvier January 17, 2022 at 10:39 PM

Imana yo mu Ijuru ikorohereze rwose ukomeze wigishe abana b’Igihugu

Reply
Claudine January 18, 2022 at 7:40 AM

Nyagasani atabare uyu muvandinwe pe.

Reply
Hagenimana Dominique January 18, 2022 at 8:03 AM

Imana ikomeze imufashe kubona ubushonozi bwo kwivuza kdi azakira Kubera Imana kdi dushimiye nigitangazamakuru cyamukoreye ubuvugizi

Reply
Majyambere Floribert January 18, 2022 at 2:07 PM

Rwose pe hari ukuntu usanga abantu babona ibintu bakabyirengagiza ariko uyu muntu ntiyagakwiriye kubura 4 M zo kumuvuza hari ubuyobozi, abakire baryamnye ama Miliyari ndetse n’abandi muri rusange. Njye numva guhera ku Kigo akoraho kugeza ku Karere ke bakwiye kugira ayo bateranya noneho no hirya no hino mu Gihugu abo bikoze ku mutima bakamufasha, cyane ko telephone number ye iriho mu nkuru. Murakoze cyane

Reply

Leave a Comment