Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yashyizwe ku ipeti rya CG.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Felix Namuhoranye, amuha ipeti rya Commissioner General (CG) avuye ku rya Deputy Commissioner General.

Itangazo rizamura IGP Felix Namuhoranye mu Ntera ryagiye hanze kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023. Ryashyizweho umukono n’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu.

Tariki 20 Gashyantare ni bwo Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye Dan Munyuza wari kuri uwo mwanya kuva mu 2018.

Mbere yo guhabwa izi nshingano yari asanzwe ari Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu wungirije ushinzwe Ibikorwa nk’uko tubikesha Igihe.

Mu 2018 ni bwo Félix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ibikorwa. Mbere yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

Ni umwe mu binjiye mu Gisirikare cya RPA cyatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, yakomeje uru rugamba kugeza izi ngabo zihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Yabaye muri izi ngabo akoramo imirimo itandukanye kugeza igihe ahinduriye inshingano yinjira mu Gipolisi cy’Igihugu.

Afite Impamyabushobozi mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga (International Relations), yakuye muri kaminuza izwi cyane muri Afurika y’Epfo nka Witwatersrand mu Mujyi wa Johannesburg. Mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yize amasomo mpuzamahanga muri Kaminuza ya Nairobi.

CG Namuhoranye yabaye Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze aho yariyoboye imyaka umunani kuva mu 2011 kugeza mu 2018.

Mu gihe yayoboraga iri shuri harangije abapolisi benshi b’Abanyarwanda, hanihugurira abapolisi benshi bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

CG Felix Namuhoranye yayoboye Ikigo cy’Imyitozo cy’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Yanakoze imirimo itandukanye mu Gipolisi cy’u Rwanda irimo kuyobora Ishami ry’Umutekano wo mu Muhanda, Umuyobozi muri Polisi ushinzwe Ubugenzuzi mu Myitwarire; yanayoboye Ishami rishinzwe Amahugurwa n’Igenamigambi.

Amasomo mu bijyanye no gucunga umutekano, CG Namuhoranye yayakoreye mu mashuri atandukanye arimo iry’Umutekano muri Kenya, National Defense College – Karen, mu Bwongereza no mu Ishuri ry’Ubwami rya Polisi muri Canada.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye/Photo Internet.

Related posts

Kimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wahuje AS Kigali na Musanze FC.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Imirwano ikomeje guca ibintu mu birindiro bya RED Tabara.

NDAGIJIMANA Flavien

New City Family Choir yatangiye 2024 isarura ku mbuto y’ineza yabibye mu myaka 20 ishize.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment