Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Aho Perezida Macron ahagaze ku gufatira u Rwanda ibihano rusange nk’uko Amerika yabigenje

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yagaragaje ko gufatira u Rwanda ibihano rusange mu buryo bwihuse bikurikije umurongo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatanga “amahirwe make yo gutuma u Rwanda rugirana ubufatanye n’amahanga.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa yabigarutseho mu kiganiro aheruka guhera n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24 i Nairobi muri Kenya, aho yari yitabiriye inama ya Forward Africa yahuriyemo n’abarimo Perezida Paul Kagame.

Ubwo yabazwaga ku bihano Washington yafatiye Ingabo z’u Rwanda ndetse no ku kuba Paris yakurikiza uwo murongo, Perezida w’u Bufaransa yavuze ko gushyira u Rwanda mu kato bishobora gutuma rutarushaho gukorana n’ibindi bihugu, ahubwo asaba ko habaho ituze ndetse n’ibiganiro bitaziguye hagati ya ba Perezida Félix Tshisekedi na Kagame.

Yagize ati: “Hari amasezerano y’amahoro yasinywe mu mezi ashize. Ariko nituvugisha ukuri, amahoro ntaragerwaho mu buryo bwuzuye.”

Macron wakomozaga ku masezerano ya Washington Kinshasa imaze hafi umwaka isinyanye n’u Rwanda, yavuze kandi ko gukurikira mu buryo bwihuse umurongo wa Washington wo gufatira u Rwanda ibihano byatanga amahirwe make yo gutuma u Rwanda “rugira politiki y’ubufatanye”.

Yavuze ko igihugu cye gishyigikiye inzira y’ibiganiro byagutse birimo ibihugu byinshi.

Macron kandi yasabye ko habaho ibiganiro birimo na Uganda ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere kugira ngo hasuzumwe neza imiterere y’imitwe iri mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’ikibazo cy’inyungu zishingiye ku mutungo kamere w’ako gace.

Yagize ati: “Ikiganiro cyubahana kirimo Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi, ndetse no kongera guhuza ibikorwa byose by’ubuhuza ku meza y’ibiganiro, ni cyo nemera kandi ni cyo nzakora mu izina ry’u Bufaransa.”

Macron yashimangiye ko u Bufaransa bwifuza ko habaho “kubaha ubusugire bw’imbibi n’ubutaka bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku bw’ibyo ingabo zose zikaba zigomba gucyurwa. Mbere na mbere si iz’u Rwanda, ahubwo iziri ku butaka bwa Congo zose.”

Macron yatangaje ibi, nyuma y’amezi make Washington ishyize bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda ku rutonde rw’ibihano bya OFAC.

Barimo Stanislas Gashugi uyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe, Ruki Karusisi uyobora Diviziyo ya mbere y’ingabo z’u Rwanda zikorera mu ntara y’Iburasirazuba, Vincent Nyakarundi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.

Related posts

Ibikorwa bya Kaminuza yo mu Bushinwa yigisha iby’amashanyarazi bigiye kugezwa mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Nyabihu: Akarere kashimiwe intambwe kamaze gutera mu rwego rw’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Umuhanzi Modeste yakoze mu nganzo asabira umugisha abatuye Isi [VIDEO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777