Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Ni iki giteye Sergio Ramos gutera umugongo Real Madrid?

Sergio Ramos wari Kapiteni wa Real Madrid arasezera kuri Los bloncos kuri uyu wa kane i Ciudad Deportiva ho mu mugi wa Seville.Dore impamvu atongereye amasezerano muri iyi kipe y’ikigugu ku mugabane w’u Burayi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 nibwoReal Madrid yatangaje ko kuri uyu wa kane hateganijwe igikorwa cyo gusezera Sergio Ramos umaze imyaka 16 mu ikipe ya Real Madrid ndetse akaba yari anayibereye kapiteni

Hifashishijwe ikoranabuhanga, i Ciudad ho mu mugi wa Virrareal niho hazabera umuhango wo gusezera kuri uyu mukinyi wari kapiteni wa Los Bloncos ndetse akayigiriramo ibigwi, nyuma yo kutumvikana ku masezerano mashya n’iyi kipe yo mu murwa mukuru w’igihugu cya Esipanye.

Mbere y’uko asoza amasezerano ye muri Real Madrid, ibiganiro ku bijyanye no kuba uyu myugariro yakongera amasezerano muri iyi kipe ntibyaje gutanga umwanzuro uhuriweho n’impande zombi dore ko ikipe ya Real madrid yifuzaga kumuha masezerano y’umwaka umwe ndetse ikanagabanya umushahara we ku kigero kingana na 10% mu gihe uyu we yifuzaga amasezerano y’imyaka 2, bityo ahitamo gusezera.

Ramos ni umwe mu bakinnyi bagiye mukeba FC Barcelona

Muri uyu mwaka kandi ni ubwa mbere Sergio Ramos atahamagawe mu ikipe y’igihugu, ubwo umutoza Louis Enrique wa Furia Roja yahamagaraga azifashisha mu mikino ya Euro 2021 iri kubera mu gihugu cya Hungary.

Sergio Ramos ni muntu ki mu mupira w’amaguru?

Sergio Gracia Ramos yavutse mu mwaka wa 1986 avukira ahitwa Camas ho mu mugi wa Sevilla akaba afite umugore n’abana 4 : Alejandro, Marco, Sergio na Maximo Adriano bose bahurira ku mazina ya se na nyina Ramos ndetse na Rubio.

Uyu mugabo w’ibiro 84 n’uburebure bwa metero 1 na 80 ahembwa akabakaba miliyoni 20 z’amadolari y’amerika, yinjiye muri Real Madrid avuye muri FC Seville aguzwe miliyoni 27 z’ama-Euro mu mwaka w’2005 ari nabwo yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru mu mikino yo guhatanira itike yo kwerekaza mu gikombe cy’isi.

Bitandukanye no muri Club, mu ikipe y’igihugu yambara #15

Muri Real Madrid, Sergio Ramos yatwaye ibikombe bya shampiyona 5 na champions league 4, atwara igikombe cy’isi cya clubs inshuro 4, Super cup 4 ndetse akaba yaraciye agahigo ko kuba myugariro watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Laliga (72) ari mu ikipe imwe (Real Madrid).  

Sergio Ramos kandi afite agahigo ko gutobwa mu ikipe ya FIFPPRO World 11 incuro 11, umwe mu bakinnyi 11 beza ba UEFA b’umwaka incuro 9, akaba ndetse yaratowe nka myugariro mwiza w’umwaka muri Laliga incuro 5.

Mu ikipe y’igihugu Sergio Ramos yatwaranye na La Furia Rojaigikombe cy’isi cya 2010 mu nshuro 4 zose amaze kucyitabira, atwarana n’iyi kipe igikombe cy’uburayi ibikombe byo mu myaka ya 2008 na 2012 akaba ndetse afite agahigo ko kuba umukinnyi muto wagejeje inshuro 100 ahamagarwa mu ikipe y’icyo gihugu.  

Related posts

Rubavu: Abaturage bashatse kwica umushoferi w’ikamyo wagonze umunyonzi yabona adapfuye akagaruka kumuhorahoza.

NDAGIJIMANA Flavien

Ubwongereza bwasubije Nigeria akayabo k’amafaranga yari yaribwe n’uwahoze ari Guverineri

Shyaka Josbert

Minisitiri w’intebe wa Tanzania yakuyeho urujijo ku byavuzwe ko Perezida Magufuli arembejwe na Covid-19.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment