Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubuzima Umutekano

Rubavu: Ikibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara mu Mujyi wa Gisenyi kibangamiye abawutuye.

Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Gisenyi basaba ko ikibazo cy’abana b’inzererezi bagaragara muri uyu Mujyi cyashakirwa umuti urambye kuko ngo kibangamye cyane.

Aba baturage bo mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo ndetse n’abawugendamo, bavuga ko ababyeyi n’ubuyobozi bakwiye guhagurukira iki kibazo cy’abana b’inzererezi bishoye mu bikorwa bibangamira umutekano wabo birimo n’ubujura no kwiyahuza ibiyobyabwenge.

Mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, hagaragara abana b’inzererezi bagenda biyongera, bamwe baba bafite imifuka batoraguriramo ibyuma, abandi basabiriza imbere y’inzu z’ubucuruzi n’amasoko, ndetse hari n’abagaragara mu miferege ku mihanda itandukanye, hakaba abayirirwamo bakaza gutaha, hakaba n’abayiraramo barayihinduye indaro zabo.

Bamwe muri bo bavuga ko baturuka kure y’Umujyi wa Gisenyi baje gushakisha ibifasha imiryango yabo, abandi bakavuga ko bahisemo kwiyizira mu Mujyi kuko ngo bari barambiwe ubuzima bubi bwo mu rugo bwaterwaga n’amakimbirane y’ababyeyi babo.

Ubuzererezi ntibukorwa n’abana gusa, kuko hari n’abo usanga ku mihanda baba bari hamwe n’abantu bakuze nk’ababyeyi bahetse abana cyangwa bakabifashisha mu gusabiriza.

Umwe muri abo babyeyi afite abana batatu n’undi atwite kandi bose ngo badahuje ba Se, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko kutagira aho abasiga bituma abagendana aho agiye hose ashakisha uwamuha akazi, yakabura ngo akicara ku muhanda.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyo abo bana bazerera ku mihanda, hari n’igihe binjira mu ngo bakiba ibiri hanze birimo imyambaro n’ibikoresho bitandukanye, ndetse bagategera mu nzira abakobwa n’abagore bakabashikuza amashakoshi na telefone (telephones) bakoresheje ibyuma n’inzembe, aho usanga bariyise amazina atandukanye arimo: “Marines”, “Abana ba Shitani” n’andi atandukanye abagaragaza nk’abantu badasanzwe.

Abakurikiranira hafi imibereho y’aba bana b’inzererezi bavuga ko amakimbirane n’ubuharike mu miryango, ubusinzi n’ubusambanyi buvamo kubyara inda z’imburagihe, biri mu bituma abana bava mu miryango yabo bakajya kuba ku muhanda.

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred avuga ko mu bukangurambaga bwakozwe bugamije guca ubuzererezi mu Karere ka Rubavu, bwagaragaje ko ari ikibazo gihangayikishije muri aka Karere gikwiye guhagurukirwa, binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’Ubuyobozi.

Uyu muyobozi yasabye kandi inzego z’ibanze gusubukura ibihano bihabwa ababyeyi bagira uruhare mu gushora abana babo mu buzererezi.

Imibare yashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda ishami rya Rubavu, yerekana ko mu mikwabo yakozwe mu mezi atatu ashize mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, hafashwe abana b’inzererezi barenga 100, benshi muri bo ngo basubijwe mu miryango yabo.

Bamwe mu bana bari kumwe n’ababyeyi/Photo RBA.

Related posts

Igisobanuro cyo guhana wihanukiriye: Imyaka 60 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiye ibihano by’ubukungu Igihugu cya Cuba

NDAGIJIMANA Flavien

Amerika ihamya ko Uburusiya bwiteguye kugaba igitero kuri Ukraine ku rugero rwa 70%.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Ebenezer/ADEPR Karugira yaririmbye mu mvura y’amahindu benshi buzura umwuka wera [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment