Amizero
Amakuru Hanze Politike Ubuzima

Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia yitabye Imana.

Kenneth David Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika ya Zambia yitabye Imana nyuma y’iminsi itatu ajyanwe ikitaraganya mu bitaro ku myaka 97 y’amavuko.

Kenneth Kaunda wamenyekanye ku kabyiniriro ka KK yavutse tariki 28 Mata 1924 akaba yitabye Imana kuri uyu wa 17 Kamena 2021.

Uyu Kaunda ni we wabaye Perezida wa mbere wa Zambia, akaba yarayiyoboye kuva mu 1964 ageza mu 1991.

Amwe mu mateka ya nyakwigendera Kenneth Kaunda.

Kenneth Kaunda yari umwe mu batangije Africa nshya, ubwo ibihugu byikizaga ubukoloni bikagira ubwigenge. Umugabo w’ubumuntu bukomeye, yashimwaga nk’umwe mu bavuguruye Africa nubwo bwose mbere yabanje kwanga demokarasi y’amashyaka menshi.

Nk’umuntu uharanira ubumwe bwa Africa, yatangije kubaka Zambia nshya, yigenga mu kugena umubano wayo n’amahanga.A riko imicungire mibi y’ubukungu yatumye rubanda imureba nabi, maze mu matora yo mu 1991 ntiyongera gutorwa.

Kenneth David Kaunda yavutse tariki 28/04/1924 ku misiyoni iri hafi y’umupaka w’icyitwaga Rodeziya ya Ruguru na Congo. Se, umunyedini wabitorewe, yapfuye mu gihe yari akiri umwana, asiga umuryango we mu ngorane z’imibereho.

Ariko ubuhanga bwa Kaunda mu mashuri bwamugejeje mu ishuri rya mbere ryisumbuye ryashinzwe muri Roseziya ya Ruguru, nyuma aba umwalimu. Akazi ke kamugejeje mu ntara ya Copperbelt region, no muri Rodeziya Yepfo -Zimbabwe ubu, aho yarihuye no gutegeka no kuba hejuru y’abandi kw’abazungu. Kimwe mu bikorwa bye bya mbere bya politiki cyabaye kuba umuntu utarya inyama, mu kwamagana politiki y’uko abirabura bagurira inyama ku idirishya ryabo.

Mu 1953 yabaye umunyamabanga mukuru wa Northern Rhodesian African National Congress ariko iyi yananiwe gushyira hamwe abirabura b’Abanyafurika mu kurwanya ubutegetsi bw’abazungu muri Rhodeziya na Nyasaland. Hashize imyaka ibiri, yarafunzwe, akoreshwa imirimo, aregwa gukwirakwiza inyandiko abategetsi bavuze ko zigumura.

Abonye ko ishyaka yarimo ryananiwe gufata umurongo ukomeye mu guharanira uburenganzira bw’abirabura, Kaunda yashinze irye bwite, Zambian African National Congress. Mu mwaka umwe gusa ryari riciwe na Kaunda asubizwa muri gereza. Kumufunga byamuhinduye umuhezanguni.

Byageze mu 1960 ari umukuru w’ishyaka rishya United National Independence Party (Unip), maze atewe imbaraga no kujya gusura Martin Luther King muri Amerika, agarutse atangiza imigumuko yarimo gufunga imihanga no gutwika inzu zimwe.

Kaunda niwe ishyaka UNIP ryatanze nk’umukandida mu matora yo mu 1962 yagejeje ku butegetsi bitoroshye ihuriro ryarimo ishyaka African National Congress (ANC). Yabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’igihugu gishya cya Rodeziya ya ruguru, aha yariho agenzura abapolisi

Ihuriro rya Rodeziya na Nyasaland ryaje gusenywa mu mpera za 1963, hashize ukwezi kumwe, Kaunda atorwa nka minisitiri w’intebe wa Rodeziya ya Ruguru. Iki gihugu cyongeye kwitwa Zambia, kibona ubwigenge mu kwa 10/1964, Kaunda aba perezida wa mbere.

Yatangiranye amahirwe yo kuboyobora igihugu gifite amahirwe mu bukungu kurusha ibindi bituranye ariko gifite abaturage bacye cyane bize ibijyanye n’ubutegetsi.

Ubutegetsi bwe kandi bwabangamiwe cyane no kuba Ian Smith yaratangaje ko Rodeziya y’Epfo -umuturanyi – nayo ibaye igihugu cyigenga.

Related posts

Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere itegura shampiyona ya 2021/2022 (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Amasezerano mu by’umutekano hagati ya Mali na Kompanyi Wagner y’Abarusiya yavugishije Abafaransa.

NDAGIJIMANA Flavien

Burera: Nshimiyimana Adrien yubakiye inzu umuturage utishoboye anamugabira inka.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Ignace June 17, 2021 at 5:52 PM

Aka gakuru ko ari gato cyane ra!!!

Reply

Leave a Comment