Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Ubuzima Umutekano

Mudahusha ukaze ku Isi ushobora kurasira muri Km 3.2 agahamya yageze muri Ukraine.

Umugabo wahoze mu ngabo za Canada ufatwa nk’umwe muri ba mudahusha bakaze kurusha abandi ku Isi avuga ko yageze muri Ukraine gufasha iki Gihugu kurwanya abarusiya bagitangije ho intambara tariki 24 Gashyantare 2022.

Uyu mugabo udasanzwe w’imyaka 40 y’amavuko, azwi ku izina ry’intambara rya Wali. Yarwanye muri Afghanistan aho bivugwa ko yishe abarwanyi benshi arasira ku ntera ya Kilometero 3.2.

Wali, avuga ko yarwanye ku ruhande rw’aba Kurde ubwo bariho barasana na Islamic State mu Gihugu cya Iraq. Ibiro ntaramakuru Canadian Broadcasting Corporation (CBC) bivuga ko Wali ari muri Ukraine aho yajyanye n’abandi ba mudahusha batatu bahoranye mu ngabo.

CBC isubiramo amagambo ye avuga ati: “Ndashaka kubafasha. Nta kindi. Abantu hano barimo kuraswaho bombe kuko gusa bashaka kuba abanyaburayi aho kuba abarusiya”. BBC dukesha iyi nkuru ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na Wali.

Abategetsi bavuga ko abakorerabushake barenga 20,000 bavuye mu Bihugu bitandukanye ku Isi bagiye kurwana muri Ukraine. Hari kandi umubare utazwi neza w’abacancuro bahemberwa kurwana bamaze kujya kurwana ku mpande zombi.

Mudahusha (Sniper) ku rugamba/Photo Internet.

Related posts

Perezida Kagame yasabye ko guteza imbere ‘Umuhora wa Kaduha-Gitwe’ byihutishwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Zelensky yasabye Ingabo z’u Burusiya gusubira iwabo inzira zikigendwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II witabiriwe n’abasaga miliyoni.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment