Amizero
Amakuru COVID 19 Hanze Ubuzima

Kenya: Kwambara agapfukamunwa ntabwo bikiri itegeko

Kwambara agapfukamunwa muri Kenya byari byaragizwe itegeko kuva mu mwaka wa 2020, ubwo hafi ku Isi hose icyorezo cya COVID-19 cyacaga ibintu. Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya riravuga ko ubu bitakiti itegeko kwambara agapfukamunwa-zuru mu ruhame.

Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma ndetse n’ibindi bigo by’ubuzima biyishamikiyeho muri Kenya bikomeje kwibutsa abantu ko iyo bakoreye ibirori cyangwa bahuriye ahantu hafunganye ari benshi ko byaba byiza bakomeje kwambara udupfukamunwa.

Ni mu gihe kandi ibwirizategeko ryo guhana intera ndetse no gukaraba intoki ryo rigomba gukomeza kubahirizwa, nkuko bivugwa muri iryo tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima. Gushyirwa mu kato ku bagaragayeho ubwandu bushya nabyo byabaye bihagaritswe.

Muri aya mabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya, bivugwamo ko inama zikorerwa mu nzu (indoor meetings) ndetse n’ibiterane by’amasengesho byo bizasubukurwa ijana ku ijana, gusa abazabyitabirwa bakaba basabwa kuba baramaze kwikingiza inkingo zose ndetse no guhabwa urwo gushimangira. Minisitiri w’Ubuzima Mutahi Kagwe yavuze ko andi mabwiriza kuri ibi azatangwa n’Inama Mpuzamatorero y’Igihugu.

Bwana Kagwe kandi yanavuze ko izi mpinduka ahanini zaturutse ku kugabanuka k’ubwandu bushya bwa COVID-19, dore uko muri uku kwezi gushize ubu bwandu bwagumye munsi ya 5%.

Abaturage b’igihugu cya Kenya kandi basabwe gukomeza kwikingiza kuko kugeza ubu abamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye ari miliyoni 7, ni ukuvuga 28.5% by’abaturage bakuze.

Related posts

Imvamutima za Perezida Joe Biden wa Amerika nyuma y’irekurwa rya Paul Rusesabagina.

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka y’umunsi wo kubeshya wizihizwa tariki 01 Mata buri mwaka.

NDAGIJIMANA Flavien

Urutonde rw’Abayobozi b’Uturere batowe, abashya ndetse n’abasubiye mu myanya bahozemo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment