Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Imyitwarire ya Kim Jong Un, kimwe mu bihangayikishije Yoon Seok-youl, Perezida mushya wa Koreya y’Epfo.

Mu byo yibukijwe nyuma y’amasaha atatu gusa yegukanye Intsinzi yo kuba Perezida mushya wa Koreya y’Epfo, Yoon Seok-youl wahoze ari umushinjacyaha, yibukijwe akazi katoroshye kamutegereje natangira imirimo ye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2022, abwirwa ku mibanire y’Igihugu cye na Koreya ya Ruguru iyobowe na bwana Kim Jong Un ufatwa nk’umushotoranyi.

Mu itangazo ryasohotse mu gitangazamakuru cya Leta kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe 2022, Koreya ya Ruguru yaciye amarenga ko vuba aha izohereza mu kirere icyogajuru gikusanya amakuru akoreshwa n’inzego z’igisirikare. Iki gikorwa gishobora gutera umwuka mubi ku kigobe ibi Bihugu byombi bibarizwaho

Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yavuze ko iki cyogajuru kizatanga amakuru akenewe kandi ku gihe, yerekeye icyo yise ‘ubushotoranyi bw’ingabo za gashakabuhake Amerika’. Aya makuru yatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru rya Leta – (Korean Central News Agency)

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zayo bibona gahunda ya Koreya ya Ruguru yo kohereza icyogajuru mu kirere nk’uburyo buziguye bwo kugerageza ikoreshwa ry’ibisasu bya missile birasa kure byabujijwe n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Ku wa gatatu, igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyongereye ingufu mu by’ubutasi no gukurikiranira hafi Koreya ya Ruguru n’imyiteguro yayo yo kongera ingufu mu by’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi mu karere iherereyemo.

Perezida mushya wa Koreya y’Epfo Yoon Seok-youl
Kim Jong Un/North Korean President

Related posts

Mali: Ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki byahagaritswe.

NDAGIJIMANA Flavien

Inkuru y’agahinda ya Valérie uregwa kwica umugabo wamukoreye iyicarubozo kuva mu buto bwe

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kutazatatira igihango rwagiranye na Perezida Paul Kagame.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment