Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutari muri DR Congo n’ubwo hari impamvu yatuma rujyayo.

Mu ijambo yavugiye mu Nteko Ishinga amategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahakanye ko u Rwanda rwateye DR Congo ariko avuga ko “hari impamvu zatujyanayo”.

Perezida Kagame yavuze ko atumva ukuntu abantu bifata bagashinja u Rwanda gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara bakirengagiza ko u Rwanda rufite impamvu zanatuma rujyayo. Yakomoje ku bisasu byarashwe mu Majyaruguru y’u Rwanda mu mezi ashize n’ibitero bya FDLR byo mu 2019 mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Yavuze ko yasabye mugenzi we wa DR Congo ko u Rwanda rujyayo gufatanya n’ingabo za Congo kurwanya umutwe wa FDLR, ariko ngo igisubizo cyavuyemo nta kindi uretse kubyanga, nyamara bakirengagiza ko umutekano w’u Rwanda ukomeza kubangamirwa.

Ati: “Ubwo barasaga hakurya y’umupaka nabwiye Perezida wa DR Congo ko ubwo ari ubutumire buhagije. Mu gihe mbere nabasabaga ko badutumira tugakorana mu gukemura ikibazo, kurasa ku butaka bwacu ni ubutumire buhagije kandi ibyo niko n‘ubu bikiri”

Yakomoje ku bashinja u Rwanda kuvogera ubusugire bwa DR Congo. Ati: “Nemera ko ubusugire bwa DR Congo bugomba kubahwa, ndabyemera rwose, ariko n’ubw’u Rwanda bugomba kubahwa…Ibyo bitabaye tuzatuma hari umuntu urara amajoro adasinziriye.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikunze kumvikana ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 ugizwe ahanini n’abanyecongo bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi, ibintu Leta y’u Rwanda itera utwatsi yivuye inyuma, ikavugako ibibazo by’abanyecongo bireba abanyecongo ubwabo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Related posts

Mu byishimo byinshi, M23 yinjiye rwagati mu Mujyi wa Kitchanga [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabiriye ibirori by’umunsi w’Ubwigenge mu Burundi.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR Gihorwe: Chorale Shalom yatangiye 2023 isaba amahoro atangwa n’Imana [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment